Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24/01/2015 duteganya Urubuga Rwa Twese rutangira saa 18h isaha y'i London nk'uko bisanzwe.
Muri urwo rubuga rwa twese turibanda n'ubundi ku kibazo cy'impunzi z'Abanyarwanda ziri muri Congo zacitse ku cumu rya Leta y'Inkotanyi, zikaba zarashoboye kurokoka zibifashijwemo n'umuryango FDLR w'abiyemeje kuzirinda no kuzirwanaho.
Turaganira ku buryo abanyarwanda hirya no hino bariho bategura ibikorwa byo kujya mu myigaragambyo aho bari hose kugira ngo bakomeze batabarize impunzi ziri muri Congo kandi bashimangire ko umuti w'ibibazo abanyarwanda bafite uzaboneka byanze bikunze ari uko Leta y'Inkotanyi ivuye ku izima hakaba ibiganiro bisesuye hamwe n'abatavuga rumwe nayo bose.
Ufite icyo ashaka kugeza ku bandi banyarwanda wese afite uburenganzira bwo kuza mu Urubuga Rwa Twese akahatangira ibitekerezo bye mu bwisanzure.
Ni mu Urubuga Rwa Twese rero rwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24/01/2015 rutangira saa 18h isaha y'i London.
Leave a Reply
You must be logged in to post a comment.