Ubu ni ubuhamya Sofia Mukamana yagejeje kuri Radio Ijwi Rya Rubanda.
Yarokotse udufuni n'amabombo y'inkotanyi akiri akana k'akanyeshuri
Azi neza ingaruka z'inkunga Loni yateye Inkotanyi mu itsembatsemba ry'abahutu mu Rwanda no muri Kongo.
Inzira ndende yayitangiriye i Kibeho akiri umwana, imuzengurutsa mu Burundi, muri Kongo no muri Tanzania kugera ubwo ajyanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agihangayikiye kugeza kuri uyu munsi.
Urwo ngo yaboneye muri Amerika aho aba ubu narwo ni agahomamunwa.
HARI ICYO IYI EXPERIENCE YE IKUBWIYE?
Bwana Simeon ndagushimiye cyane .Ikiganiro nda cyunvise cyose ,nasanze ataravuye i Kibeho ajya ku Kibuye akagaruka ajya i Burundi.
Kuko iriyaya Komine Musebeya yavuze avukamo ndayizi.Siyo nvukamo ariko nijye nubatse ibiro byayo.Uwo nibuka uhaturuka ni Col’Simba Aloise, na Captain Habyarabatuma cyiliac uvuka muri Komine Muko arfunzwe kwa Kagame.Nkaba ari ntamuntu numwe nari nunva uhavuka uri hanze .Nzakomeza mbaririze.
Kuba yarahungiye ku Kibuye bwambere birashoboka kuko Komoni Musebeya na Muko byegereye Kibuye bigabanywa n’umugezi witwa Rukarara bashobora kuba barahavuye aho ku Kibuye bagaruka inyuma bakikiye ishyamba rya Nyungwe bakagera i Burundi. icyo gihe baca hafi ya Kibeho bakambuka akanyaru mu Rwanda bagakomeza murwanda Komine Mubuga na Nshiri bajya i Burundi.
Ubuzima banyuzemo muri Congo byo ntacyo nabivugaho kuko ho ntahazi.
Naho ibyo muri USA byo hari byishi tugomba kubanza kumusobanuza neza ibyo aribyo neza twasanga bifatika tukaba twa mushakira Lawyer akamufasha kurengera uburengazira bwe kandi mbere nambere tukihutira kumuvana mukangaratete arimo bwo kurara hanze, kandi hari Inzu igenewe gufasha abanyarwa batari bagira uko babaho n’ibindi .
Niba tu mubonye tuzavugana nawe hanyuma nzakubwira umwanzuro twafashe Ntabwo twaba duharani amohoro y’impunzi zikiri hanze dutaye abaturi i ruhande.
Amahoro y’Imana abane namwe
Japhet