Abenegihugu bitwara bate igihe barembejwe n'ubutegetsi bw'igitugu nk'ubwa FPR Inkotanyi?

Mu biganiro byabanjirirje ikingiki, Padiri Thomas Nahimana uyobora Ishyaka Ishema yatubwiye ko hakunze kubaho inzira 3 z'ingenzi zikoreshwa n'abaturage barembejwe n'ubutegetsi bw'igitugu:
1- kwituramira
2- kurwanya ubwo butegetsi ukoresheje ingufu za gisirikare
3- kumunga no guhirika ubwo butegetsi mu nzira itamena amaraso
Yatugayiye cyane abahitamo kwituramira kuko bituma ubwo butegetsi bw'igitugu bushyekerwa bukaramba mu bikorwa byabwo byo gutsikamira abenegihugu. Yatubwiye ko kwituramira ari uburyo bwo gushyigikira ubutegetsi bw'igitugu, ko rero abatsikamirwa bagomba kubwirinda, bagahagurukira gukoresha ubundi buryo.
Yadusobanuriye kandi impamvu zifatika zerekana ko inzira y'intambara idakwiriye gushyirwa imbere n'abashakira abanyarwanda icyiza.
Yatwibukije ko abakunze kuvuga intambara no kuyogeza nk'umuti w'ibibazo by'abanyarwanda akenshi ari abashaka kurangaza abantu kandi nta n'ubushobozi bafite bwo kuyirwana, bityo bakabuza abenegihugu bababaye gufata akanya ko gusesengura no guha agaciro inzira zindi zishoboka kandi zo zidatera akaga nk'agaterwa n'abashora intambara.
Nyuma yatangiye kutuganiriza ku nzira ya 3 ariyo yo "kumunga no guhirika ubutegetsi bw'igitugu unyuze mu nzira zitamena amaraso", bita mu gifaransa 'lutte non violente'.
Ikiganiro kuri iyo nzira ya Non-Violence cyabaye kirekire ku buryo twakigabanijemo ibice byinshi.
Iki rero ni igice cya 2 cy'ibyo Padiri Thomas Nahimana atubwira kuri iyo nzira ya 3 bita 'non violence'.
Leave a Reply
You must be logged in to post a comment.