Mu kiganiro kuri facebook uwitwa (cyangwa uwiyita Regan Ephrem) yagiranye n'Ijwi Rya Rubanda, uwo Reagan Ephrem aragira ati: "NTAWANYIGISHIJE KWANGA INTERAHAMWE CYANGWA ABAHUTU NABANZE KUKO NABONYE IBYO BAKOZE".
Dore igisubizo Simeon (Ijwi Rya Rubanda) yamuhaye:
Muvandimwe Reagan Ephrem uragira uti: "NTAWANYIGISHIJE KWANGA INTERAHAMWE CYANGWA ABAHUTU NABANZE KUKO NABONYE IBYO BAKOZE".
Kagire inkuru. Aho ndakeka rwose ko wirarira.
Ngo wanze abahutu kubera ibyo bakoze? Kuki utanze abatutsi kubera ibyo bakoze?
Ngo wanze interahamwe kubera ibyo zakoze? Kuki utanze inkotanyi kubera ibyo zakoze?
Ufite impamvu, kandi ndakeka ko iyo mpamvu ari uko uri mu bigishijwe kwanga abahutu. Uzasuzume neza igihe watangiriye kubanga n'ibyo wakoze igihe wari mu kazi ko kwerekana urwango ubafitiye, nibwo uzamenya ko ufite abakwigishije kwanga abahutu.
Mbere yo kugira ibyo nkwibutsa, nifuzaga kugusaba rwose ikintu kimwe. Uzambwire umwaka wavukiyemo, aho wari uri n'ibyo wakoraga mbere y'ishingwa ry'interahamwe. Bizamfasha kugereranya igice cy'ibyabaye waba wariboneye wowe ubwawe n'igice cy'ibyo waba warabwiwe (warigishijwe).
Ibyo wabonye interahamwe zakoze ni ibiki byatumye uzanga?
Ibyo wabonye abahutu bakoze ni ibiki byatumye ubanga?
Hari ryari?
Ese uzi uko abahutu n'abatutsi bari babanye mbere y'uko Inkotanyi nkoramaraso zitera u Rwanda mu kwa cumi 1990. Bari babanye neza mbere y'aho inkotanyi zigishije kandi zigatoza abayoboke bazo kwanga no kwica abahutu. Njye nari mpari ndabizi. Nta munyarwanda n'umwe (yaba umuhutu, yaba umututsi cyangwa umutwa) washoboraga gutekereza ko hashobora kubaho abatutsi bagira ubugome nk'ubwo inkotanyi zerekanye.
Icyo gihe, niba wari uriho, ibyo WABONYE abahutu bakoze ni ibiki byatumye ubanga? Cyangwa se mu yandi magambo, ni kuva ryari watangiye kubona ibyo abahutu bakoze bikagutera kubanga?
Ngira ngo uzi ko inkotanyi kuva zatera, zagendaga zica abahutu aho zageraga hose. N'iyo waba wari utaravuka, cyangwa se ukaba wari ukiri umwana muto ubu wamaze kwumva byinshi ku buryo inkotanyi zicaga abahutu zibarashe, zibakubise udufuni, ukuntu zafataga abagore b'abahutukazi ku ngufu zarangiza zikabica nabi, rimwe na rimwe zibabaze cyangwa zibaforomoje.
Ngira ngo uzi ko aho zanyuraga hose, zicaga abahutu ku buryo bose bageragezaga gukiza amagara yabo bagahunga. Wigeze wumva ibyo inkotanyi zakoreye abahutu bo muri Perefegitura ya Byumba na Ruhengeri kuva muri 1990?
INKOTANYI NIZO ZAKWIGISHIJE KWANGA NO KWICA ABAHUTU
Muvandimwe Reagan Ephrem, aho waba wibuka ko inkotanyi zicaga abahutu kuri ubwo buryo zari abatutsi? Waba se waribagiwe ubuhamya bw'abari mu nkotanyi icyo gihe bavuga ukuntu rugikubita zabigishije zikanabatoza kwanga no kwica abahutu? N'abashakaga kwinjira mu ngabo z'inkotanyi ngo bazifashe ku rugamba zarabajonjoraga, abo zisanze ari abahutu zikabakubita udufuni, rimwe na rimwe n'abatutsi zitizeye nabo zikabica? Bivuga rero ko rugikubita, inkotanyi zinjiye mu gihugu zifitiye inzika abahutu muri rusange, zibanga kandi zariyemeje kwicamo abashoboka bose.
Icyo gihe interahamwe witwaza zari zitarabaho.
Inkotanyi zicaga abahutu kubera ko ari abahutu, ntizabicaga kubera ko ari interahamwe. Nyuma ariko zahisemo kujya zibigisha ko mugomba kwica interahamwe, mwese mukaba mubyumvikanaho ko iyo muvuze interahamwe muba mushaka kuvuga umuhutu uwo ariwe wese. Nguko uko mwatojwe kwanga no kwica abahutu, atari ukubera ko hari ubugome mwababonanye, ahubwo ari ukubera ingengabitekerezo ndimburabwoko y'inkotanyi mwacengejwemo.
Tubyumvikaneho rero, si wowe ubwawe wibwirije kwanga abahutu, ahubwo ni amasomo y'inkotanyi zari zikuriwe n'abo ba Nyamwasa uriho uvuganira. Babibatsindagiye mu bwonko ku buryo kuri bamwe muri mwe bikibaruhije kwiyumvisha ko abahutu atari interahamwe.
Reka rero ngaruke gato kuri iriya nteruro yawe, ngo: "NTAWANYIGISHIJE KWANGA INTERAHAMWE CYANGWA ABAHUTU NABANZE KUKO NABONYE IBYO BAKOZE"
Niba wemera ko umuhutu ari umuntu nkawe, gerageza kwishyira mu kigwi cy'umuhutu w'icyo gihe muri za 1990 kugeza 1994 wabonaga cyangwa akabwirwa ibyo abatutsi bateye igihugu bitwa inkotanyi bakoraga ku bahutu, maze umbwire icyo wumva nawe ashobora kuvuga. Bene uwo wamuhakanya se avuze ati: "NANZE INKOTANYI KUKO NABONYE IBYO ZAKOZE"? Cyangwa se ati "NANZE ABATUTSI KUKO NABONYE IBYO BAKOZE"?
Ndetse na nyuma ya 1994, komeza wiyibutse ibyo inkotanyi zakomeje gukorera abahutu hose mu gihugu ndetse no hanze y'u Rwanda, maze wishyire mu kigwi cy'uwo muhutu.
Na n'ubu se Reagan Ephrem uracyiraza i Nyanza urengera inkotanyi kandi uzi ko arizo za nyirabayazana y'aka kaga kagwiriye abanyarwanda, baba abahutu, baba mwe abatutsi, baba abatwa n'abandi? Inkotanyi zaje zifite urwango, inzika n'umujinya w'umuranduranzuzi, ziza zica kandi zishora abahutu n'abatutsi mu kwangana no kwicana.
Iyo ubona uzijya inyuma ukanazivugira ntibigutera ikibazo koko?
Ntuzibeshye ngo utekereze ko kuba nkwibukije aya mateka bishaka kuvuga ko nashyigikira ubwicanyi bwakozwe n'interahamwe (uretse ko numva dukwiriye no kwumvikana neza ku bo noneho kuva ubu wita interahamwe). Ni uko nagiraga gusa ngo ngusabe kugorora imvugo yawe, nibura hariya ujijisha ugira ngo ntawakwigishije kwanga abahutu, ngo wabanze kuko wabonye ibyo bakoze.
Uragira uti: "KERA NUMVAGA GEREZA ZO MU RWANDA ZASHYA, ABAHUTU NITAGA INTERAHAMWE BAGASHIRIRAMO".
Birumvikana ko wumvaga ko abahutu bakoze amahano kuko bari bakwigishije kubanga no kutibaza ku mahano mwabakoreraga. Ubu se iyo ubitekerejeho, ukazirikana ko, mu bumuntu bwawe, uwo mujinya n'urwo rwango utigeze utekereza kubigirira Inkotanyi zateye ibyo byose, wumva nawe ubwawe utari victime w'ingengabitekerezo y'izo nkotanyi kubera ko wagenderaga kuri propagande yazo.
Ingengabitekerezo zagenderagaho icyo gihe ntiyahindutse, iracyari ya yindi, ahubwo harimo bimwe zarushijeho gutyaza. Ubu se niba warageze aho ugahumuka, ugasobanukirwa n'ukuntu ibintu byagenze, ntiwakagombye kuba warabonye isomo rihagije ku buryo noneho wakwirinda kujya mu mujishi uheka impyisi zateguye kandi zigasohoza ariya mahano ndengakamere inkotanyi zakoreye abanyarwanda?
Urinda kurwana ishyaka ryo gushyigikira inkoramaraso nka Nyamwasa kubera iki kandi yifitiye ururimi rwo kuvuga n'intoki zo kwandika? We na bagenzi be Kagame, Rudasingwa na ba Kabarebe... bajya gushyiraho strategie y'amakinamico na strategie yo kwanganisha amoko kubera inyota y'ubutegetsi wari kumwe nabo?
Reka mbe ndekeye aha tuzabicumbura.
Ndakwizeza kandi ko ntibagiwe ibibazo wambajije. Nabyo tuzabiganiraho niturangiza iyi topic irebana n'iterwa ry'inkoramaraso Nyamwasa.
Leave a Reply
You must be logged in to post a comment.