Madamu Marianne Baziruwiha aratwibwira
Mu gihe gishize, abakunze gukurikira amakuru asohoka mu binyamakuru byandika ku Rwanda bakurikiye inkuru y'umudamu Marianne Baziruwiha, wari umudiplomate muri Ambasade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hanyuma Bwana Theogene Rudasingwa wari Ambasaderi amusuka hanze ku muhanda (sic) avuga ngo ni umuhutukazi aramunukira.
Andi makuru yavugaga ko Rudasingwa n'uwo mudamu Baziruwiha biyunze, ko rwose nta kibazo kikiri hagati yabo bombi.
Kugira ngo abantu badakomeza kugendera ku bihuha, Radio Ijwi Rya Rubanda yashatse kumenya amateka y'uwo mudamu Marianne Baziruwiha haba mu gihe cy'ubutegetsi bwa nyakwigendera Yuvenali Habyarimana, haba na nyuma y'aho Inkotanyi zifatiye ubutegetsi zikamwohereza kuba umwe mu ba diplomate bahagararira u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mbere yo kureba ibyo bibazo birebana n'ukuntu yahagaritswe ku mirimo yari ashinzwe muri ambasade i Washington, hari ibibazo bimwe abantu bashobora kumwibazaho twakenera ko adusubiza:
Baziruwiha yari muntu ki? Yize ibiki?
Yakoraga iki mu gihe cy'intambara?
Mu rwego rwa politiki se, yari mu gihe gipande?
Inkotanyi zubura imirwano mu kwezi kwa kane 94, Baziruwiha yari he?
Umutekano we n'uw'abe wo se wari umeze ute icyo gihe? Yagiye kuba mu kigo cya FPR-Inkotanyi ku Mulindi bigenze bite?
Byagenze bite kugira ngo Inkotanyi zikimara gufata ubutegetsi zimuhe umwanya wo kuba Conseiller wa 2 muri Ambasade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika?
Madamu Marianne Baziruwiha aratwibwira kandi atumare amatsiko kuri ibyo bibazo.
Nakurikiye ikiganiro mwagiranye na Madamu Baziruwiha nsanga ibyamubayeho bijya gusa neza neza nibyabaye kuri president Habyarimana.
Uti gute?
Bose baratunguwe, baguwe gitumo n’inkotanyi…
Habyarimana yizeye inkotanyi ndetse ashyira umukono ku masezerano yo kugabana ubutegetsi. Ari mu nzira ataha, ziramutungura ziramuhanura arapfa.
Madamu Baziruwiha nawe yizeye ko ari gukorera igihugu kiyobowe n´inkotanyi. Arabyuka, afata abana be abajyana ku ishuri. Mugihe ari mu nzira nabo bahindura serrure y´inzu yabagamo. Aha ngaha nawe yaguwe gitumo kimwe nka President Habyarimana. (keretse wenda we niba yari afite info zuko bazamuhanura atashye, tukaba twavugako atatunguwe).
Nasomye kuri internet (sinibuka neza aho ariho) umusirikari Ex-FAR avuga ko zabateraga ziturutse aho babaga batazitegere (gutungura).
Jyewe mbona iyi mikorere y´inkotanyi izatera ikibazo gikomeye mu mikoranire y’amashyaka ya politiki hanze ndetse no mu mibanire y’amoko mu Rwanda.
Tuzizerana dute mu byo dukorana mu gihe bamwe baba bategereje gusa kugwa abandi gitumo?…
Iki ni ikibazo gikomeye cyane.
Ese ntawatubwira uko inkotanyi originals( za Kigeri Rwabugiri ) zari ziteye?.
Mugire ibihe byiza…