Iki ni igice cya 2 cya komanteri umuyobozi Simeon wa Radiyo Ijwi Rya Rubanda yagejeje kuri Bwana Condo Gervais mu Urubuga Rwa Twese rwo kuri 22/06/2013. Igice cya mbere yacyise Isesengura ryibyatangajwe na Condo Gervais alias "Kanyarengwe mushya" kuri Radio Itahuka
Tega amatwi:
Komanteri ya 2 ya Simeon abwira Condo Gervasi uko yamubonye.
N.B. Ushaka gukurikira komanteri ya 1 yayisanga hano
Muvandimwe Condo Gervais,
Nyuma y'ibyo watangaje kuri Radio Itahuka ushinyagurira inzirakarengane zazize ubugome bw'inkoramaraso ruharwa Kayumba Nyamwasa, ndagira ngo ngire ibyo nkwibwirira, wowe ku giti cyawe:
Condo, harya uratubwira ngo mwagiye mu nama, murababwira ngo mwizeye ko batazabagira nka ba Kanyarengwe na ba Bizimungu?
Ndakubona uri imbere ya Rudasingwa na Nyamwasa, na bagenzi babo, uriho uvuga uti: ngiye gufatanya namwe rero, ariko ndabamenyesha ko ntashaka kuzaba nka ba Kanyarengwe na ba Bizimungu.
Nawe uti bakubise agatwenge, mwese mubigira urwenya, maze urwo rwenya rubumvisha wowe n'abandi bahutu mwari kumwe ko izo mpungenge zidafite ishingiro.
Muvandimwe Condo se, musaba abo banywanyi banyu kutazabagira nka ba Kanyarengwe na ba Bizimungu, mwashakaga kuvuga iki?
Kanyarengwe byamugendekeye bite? Bizimungu byamugendekeye bite? Ndagira ngo tubanze twumve niba ibyo tuba tuvuga tuba tubiha contenu imwe.
Hari ibyo se Kanyarengwe yagombaga gukora atakoze? Hari ibyo se atagombaga gukora yakoze?
Hari ibyo yakoze se kubera gukoreshwa n'abamutoraguye bari bamuhatse? Hari ibyo yakoze se cyangwa yavuze bamusukuma imbere, akora cyangwa avuga ibyo bene ubwite batashakaga cyangwa batatinyukaga gukora cyangwa kuvuga?
Nagiraga ngo twibukiranye, Bwana Gervasi Condo. Abo bagabo bahinduye impungenge ukanyurwa, barabanje bamuhaka mu bwonko, bamusezeranya kuzajya ku isonga bamaze kuvanaho Habyarimana, ahasigaye ibindi birikora.
Inyenzi-inkotanyi zitera, zafashe Bizimungu ziti jya imbere abe ari wowe usobanura ibyacu...
Ajya ku kazi ko kwisihinga avugira abantu bafite gahunda bapanze atanahari, bafite impamvu zitandukanye n'ize, ...
Zifata Kanyarengwe ziti turakwemera jya imbere, n'ikimenyimenyi tukugize 'chairman'.
Nibwiraga ko wowe, Condo, uzi impamvu inkotanyi zahisemo gushyira imbere abo ba Kanyarengwe na ba Bizimungu...
Abo bagiye bazisanga, batumiwe mu cyumba cy'inzu zubatse, zikajya zibazaniramo ibyo zigennye bakwiriye kumenya, kuvuga no gukoresha, ariko bo batazi ibibera mu bindi byumba n'ibipangwa mu bwonko bwabo...
Wibwira se ko zababwiye ziti twiyemeje kuza kubatoragura kugira ngo mudufashe muri gahunda zacu nk'ibikoresho bikoreshwa igihe bikenewe?
Mu masezerano ya Arusha, m-u-h-u-t-u Bizimungu niwe wari ku isonga mu mishyikirano. Ashyikirana na guverinoma ya Habyarimana mu kigwi cy'abatutsi bahunze muri za 59. Hari habuze se impunzi z'abatutsi zajya imbere? Oya, yari strategie. "Byari amacenga".
Ayo masezerano ya Arusha yasinywe hagati y'abahutu babiri: Kanyarengwe (mu kigwi cy'abatutsi bari bateye u Rwanda) na Habyarimana (mu kigwi cya guverinoma. Abo bagabo se nibo bari bahanganye koko? Kuki ari uko byagenze? Hari habuze se impunzi z'abatutsi mu bateye zashobora gusinyira ayo masezerano? Oya, yari strategie. "Byari amacenga".
Hahahaha... "Ariko byari amacenga", dixit munywanyi wawe Rudasingwa.
Condo muvandimwe, ibyo urimo bitandukaniyehe n'ibyo Kanyarengwe na Bizimungu bishoyemo hashize imyaka 23?
Ibi waje gutangaza kuri radio wabitangaje kubera ko muri RNC ari wowe uzi kuvuga neza, cyangwa kubera izindi mpamvu?
Ibyo watangaje usobanura impamvu uvuga ko zumvikana uwo Nyamwasa yarimbuye imbaga muri Ruhengeri na Gisenyi, kuki atatinyutse ngo aze kuri radiyo Itahuka abyivugire we ubwe, maze atubwire ukuntu kumara abaturage b'ako karere byari muri strategie militaire itagira amakemwa?
Kuki utamubwiye uti: fata micro wisobanurire ubwawe ko nta muntu barenganya kuba yaratsembye abantu akoresheje kajugujugu kubera ko abayimuhaye batari bamutumye kuyumvishamo umunyenga abaturage?
Mwumvikanye ko ari wowe ukwiriye kuvuga ayo mahano no kugerageza kworoshya uburemere bw'ibyaha ndengakamere azwiho.
Ubu nturumva ko watangiye wa mukino wa ba Kanyarengwe na ba Bizimungu wo kuvuga mu kigwi cya bene ubwite?
Ubu nturumva ko wagejejwe aho ushorwa muri wa mukino mutindi wo gushaka kubonera ibisobanuro ibyo ubwonko burimo ubumuntu budashobora gusobanura, nka Bizimungu ajya i Kibeho kwerekana ko nta cyaha Inkotanyi zakoze zihagarika imbaga!
Ese Condo muvandimwe, waba warakurikiye ibyavuzwe na Depite Tuyishime aho asobanura ukuntu yagizwe igikoresho cy'Inkotanyi mu gucyura impunzi z'abahutu?
Wumvise aho agira ati: barantumaga ngo njye gutahura impunzi, nkagenda nkazireshya nzibwira nti nimunyizere dore nanjye ndi umuhutu, ntacyo mbaye, mu Rwanda nta kibazo muzagira. Zikamukurikira kubera ko zigendeye ku ijambo ry'uwo muhutu, ngo mwene wabo, atari uko zizeye bwa butegetsi bw'Inkotanyi. Zikaba ziguye mu mutego, zigapfa nk'ubushwiriri, kubera kuba 'naifs' nk'uko wabyivuze icyo gihe kuri radio.
Erega nkwibutse, muvandimwe Condo. Usanzwe ubizi, abo bigamba ngo 'ariko byari amacenga', bafata ibigoryi, ariko ntibafata ibicucu.
Bazi kurambagiza abahutu bafite ubwenge busomano, bashobora kuvuga no gukora bya bindi wise mobilization, icengezamatwra...
Nta kurambirwa, buri munsi, buri cyumweru, buri kwezi, biha gahunda yo kuboza ubwonko no kubugonda uko bashaka, barangiza bakarekura bagashimuriza rubanda, bo bakikomereza gukora bufuku, batanga amabwiriza bibereye inyuma.
Nasaba abateze amatwi ibyo watangaje kuri Radio Itahuka kutubwira niba bakibona ko uri Condo basanzwe bazi, cyangwa niba uri Kanyarengwe mushya, uvumbutse muri mwaka wa 2013!
Baca umugani mu kinyarwanda ngo Nta murozi utagira umukarabya.
Umukarabya ni uwakiraga umurozi avuye gukora amahano ye, akamwuhagira, ndetse akanamutambutsa hejuru y’uruho rwuzuye amazi ngo abapfumu nibajya kuragura bashaka umurozi bazajye babona ko yaturutse hakurya y’umugezi, bityo uwo murozi ntashobore gufatwa, n’abo yaroze ntibashobore kuvurwa.
Condo koko, wiyemeje ku mugaragaro kuba umukarabya w'inkoramaraso ruharwa Kayumba Nyamwasa? Ubu se nyuma y'uku gushaka kwumvikanisha ko ibyo Nyamwasa yakoreye abanyagisenyi n'abanyaruhengeri ari ibintu bisanzwe muri strategie militaire yemewe, bitaryozwa umuntu uri mu ntambara, uratekereza kuzabona vuba uburyo bwo gusubiza agahu kunnyo ko wamaze kukavanaho?
Maze ugatinyuka ngo 'ibyo banenga Kayumba'? Banenga??? Kuba utinyuka, wowe Condo, ugakoresha ijambo ngo abanenga Kayumba, nako ngo Jenerali Kayumba Nyamwasa, bigaragaza ko ushobora kuba utumva uburemere bwa biriya byaha cyangwa ukaba uhitamo kwigiza nkana ushaka kubihindura nk’ubusembwa buto budakwiye gushishikaza abantu, aka wa mugani ngo ‘Nta mwiza wabuze inenge’.
Na n'icyo gituma uvuga ngo abavuga ko ufite ibiganza bijejeta amaraso aba yiyise ko we ari umuziranenge! Condo, ibyo ni ukugoreka amagambo cyangwa kuyambura agaciro kayo. Muri RNC se mwaba mufite umugambi wo gutegura inzira yo kuzakomeza wa muco wo kudahana? Cyangwa wo guhana bamwe abandi mukabagororera?
Muvandimwe Condo, reka nkwibutse ikintu. Nyamwasa ushaka gukarabya, ari mu banyarwanda bashinjwa kandi bazwiho ibyaha biremereye byo guhungabanya amahoro, ibyaha by’intambara, ibyaha byo kurimbura imbaga ndetse n’iby’itsembabwoko (Crimes against peace, war crimes, crimes against humanity and genocide). Azwiho gukoresha ubugome ndengakamere mu kurimbura imbaga. Njye ndavuga nti si ibyo akekwaho, ni ibyo azwiho, kuko byakorwaga ku manywa y'ihangu, byabonywe na benshi kandi yaranabyigambye.
Condo rero tubyumvikaneho: kurimbura imbaga y’ibihumbi magana by’impunzi zirukanka mu mashyamba, zakwiye imishwaro ziguhunga, si inenge, ni ubugome ndengakamere. Gukoresha kajugujugu n'abasirikari wica abaturage ku misozi, mu mirima yabo cyangwa mu ngo zabo, si inenge, ni ubugome ndengakamere. Gutera ibyuka mu buvumo aho abasaza, abagore n'abana bahungiye bagira ngo bakize amagara yabo, ukabufungisha sima ngo hatazagira n'umwe urokoka, si inenge, ni ubugome ndengakamere.
Harya ngo tugomba kwumva ko kajugujugu n'imbunda bari bamuhaye zitari izo kwumvisha abo baturage umunyenga? Ngo tugomba kwumva ko sima bamuhaye yari iyo gufunga ubuvumo muri cadre ya strategie militaire, ko itari iyo kwubakira abaturage amacumbi?
Condo muvandimwe, niba ushobora kwishyira mu kigwi cy'umunyarwanda wapfushije abe hariya muri Gisenyi na Ruhengeri azize amasasu n'ikinamico bya Nyamwasa, wumva biriya uvuga atari ukumubyoroga inkota mu gisebe? Kumushinyagurira witwaza ngo uri mu mashyaka?
Condo muvandimwe, ndakeka ko atari njye njyenyine watunguwe kandi nkababazwa n'imvugo yawe. Reka ngaruke gato kuri ibi bisobanuro wageneye abo washyize mu mu cyiciro cy’abo wise ko “bafite impungenge zumvikana (genuine)”.
Imvugo ya mbere ntashoboye kwihanganira, ni aho uvuga ngo:
-
Abarimbuwe na kajugujugu: ngo ese none iyo kajugujugu yari iyo kubaha umunyenga?
Ku kibazo cyerekeranye n’uburyo ingabo ziyobowe na Kayumba Nyamwasa zarimbuje abantu ibisasu biraswa na kajugugujugu, Condo urihandagaza, ukihanukira uti “baguhaye kuyobora igitero, bakaguha imbunda na kajugujugu, wowe urimo ubinenga ubungubu, sinemeza ko wagenda ngo ugende ubwire ba baturage ngo nimuze njye kubaha umunyenga muri kajugujugu."
Ibi rwose ni ukugereka agashinyaguro ku bwicanyi. Dukurikije iyo mitekerereze, ubwo tukabaza iby’interahamwe yatemaguye umututsi imuziza mu gihe cy'intambara, ubwo wadusubiza, muvandimwe Condo, uti ‘none se baguhaye umupanga ngo ugende ujye kuri barriere, wari kubwira uwo mututsi ukeka ko ari icyitso ngo uyu mupanga ni uwo kubafasha gusarura amasaka?'
Ubwicanyi bworetse imbaga kubufata nk'ibintu by’urwenya biratugaragariza imitekerereze yawe, Bwana Condo, ku byerekeye kubahiriza ubuzima bwa muntu. Aya magambo y’agahomamunwa aributsa ba basirikari b’abadage bamaraga guhohotera abayahudi mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi yose, babibazwa bagasubiza ngo Befehl ist Befehl! Ngo mu gisirikari, itegeko ni itegeko. Rero nibyo abasirikari b'Inkotanyi bakigenderaho. Aha nakwibutsa, muvandimwe Condo ko Principe ya IV yagengaga urubanza rwa Nurenberg, ari na yo yavuyeho ingingo ya 33 y’amasezerano agenga Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (Statuts de Rome) ivuga ko nta muntu ushobora kwihisha inyuma y’abamutegeka ngo yiregure amahano yakoze yitwaje ngo ni ukubera ko yayategetswe.
Simbitindaho, bibaye ngombwa twabigarukaho.Niba kandi unashaka jurisprudence yindi ijyana na byo, nakugira inama yo kureba uko abacamanza ba gisirikari bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zaciriye urubanza umwe mu basirikari bari bishe abantu mu irimburambaga (massacre) ryabereye May Lai muri Vietnam mu mwaka w’1968, hanyuma akaza kwiregura avuga ko ngo yubahirizaga amategeko yahawe:
The accused was found guilty of murder after he obeyed an order to shoot and kill an elderly Vietnamese citizen. The Court of Military Appeals held that "the justification for acts done pursuant to orders does not exist if the order was of such a nature that a man of ordinary sense and understanding would know it to be illegal." The soldier who gave the order, Corporal Luczko, was acquitted by reason of insanity (United States v Keenan). Niba Kayumba Nyamwasa hari abandi baba barabimutegetse rero, nawe akabona amategeko yo kurimbura abaturage akwiye kubahirizwa koko, kandi bizwi ko yize mu ishuli ry’amategeko, ubwo ahari, Condo, ubutaha wazasobanurirra abantu ingingo z'amategeko yemewe Nyamwasa yaba yaragendeyeho.
Indi mvugo yawe ntashoboye kwihanganira, ni ukuvuga ngo:
-
Kurimbura abaturage muri Gisenyi na Ruhengeri byari strategie yemewe mu gisirikari
Ku kibazo cy’ubwicanyi bwakorewe abaturage mu Ruhengeri no ku Gisenyi, mu ntambara yiswe iy’abacengezi, Condo uragira uti ‘abantu baravuga bati yakoze amarorerwa hariya muri za Ruhengeri na Gisenyi’. Uti ni strategie militaire y’abastrateges b'ibihangange, nk’uwitwa Clausewitz ngo ukunda gutangaho urugero igihe ukora 'mobilisation' muri RNC, ivuga ko iyo umuntu ahanganye n’undi agomba kumuca ibitsi, ni ukuvuga kumubuza ahantu hose yavana ingufu. Uti bariya baturange rero, kubera ko abacengezi basigaga amabarwa, abaturage bakabazanira ibyo kurya, kubica ni strategie militare yo kubabuza aho bavanaga ingufu hose nk’uko byanditswe na von Clausewitz.
Ese Condo, muvandimwe, waba utanazi ko umunyamateka Mertsalov wasesenguye ibya Carl von Clausewitz yamwise inyangabantu (anti-humanist) kubera ibitekerezo nk’ibyo?
Uti na Herode ni ko yabigenje igihe yicaga abana bose ngo Yezu atamucika, ugerekaho uti no mu gihe cya jenoside ni ko byagendaga interahamwe zikica n’utwana tw’ımpinja zivuga ngo na Kagame yagiye afite imyaka ine.
None se Condo, ubwo Herodi ashinze ishyaka koko warijyamo ukamushyigikira ngo azi gukurikiza strategie ya von Clausewitz?
Ese, Condo, abo bagenzi bawe ba Kayumba, Karegeya na Gahima ukarabya, ubabwiye uti hari interahamwe yakoresheje strategie ya von Clausewitz muri jenoside itema abatutsi benshi, none yashinze ishyaka ndigiyemo ndishyigikire, babivugaho iki?
Ese Condo, uretse no kuba tuzi ko biriya bitaga ibitero by’abacengezi akenshi byabaga ari amakinamico y'Inkotanyi kugira ngo zibone uburyo zica abaturage zibaziza akamama nk’uko byagaragaye, kujya gufungira abaturage ibihumbi 8 mu buvumo, bahunze bavuye mu mazu yabo kubera iterabwoba ry’abicanyi, na byo biri muri strategie ya gisirikari waratira abantu koko? Ubwo buvumo se ni bwo bari bazaniyemo abacengezi ibyo kurya? Aho wenda koko uri buze kudusubiza uti iyo sima bari bamuhaye se uragira ngo yari iyo kubakira abaturage amazu?
Ariko ubundi ko n’izo nkotanyi zitahingaga, harya zo zaryaga ibivuye he? Aho se zo ntizagaburiwaga ibyahinzwe n’abaturage b’u Rwanda, bamwe banarameneshejwe mu byabo?
Ese ubwo Condo ujya gukarabya inkoramaraso izwi yishingikirije strategie ya von Clausewitz, wibagiwe ko abenshi mu bakurikiye ibitekerezo bya Clausewitz kuri ubwo buryo, nka ba Adolf Hitler, Vladimir Lenin na Mao Zedong, bavuyemo abarimburambaga? Ko uvuga se ko ukunda gukoresha urwo rugero, ntabwo wibutse ko abenshi mu bazi gusesengura iby’intambara basanze ko gushaka kugendera kuri ibyo bitekerezo batabisesenguye neza ari byo byateye ubwicayi bukabije bwabaye mu ntambara zombi z’isi?
Ese ubwo uzirikana ko hagati y’iyandikwa rya kiriya gitabo cya Clausewitz (Vom Kriege) mu ntangiriro z’ikinyejana cya 19, n’irimbura ry’imbaga y’abantu mu Ruhengeri no mu buvumo bwa Nyakinama (Gisenyi), ubwicanyi ndengakamere bushingiye ku bitekerezo nka biriya bwatumye hashyirwaho amasezerano mpuzamahanga agaragaza ibyaha by’ubwicanyi bitemewe, kabone no mu ntambara (nka Conventions de Genève 1864,1906,1929,1949) ndetse n’inkiko zibihana (Nurenberg, Tokyo)?
Nkwibutse ko ingingo ya 33 ya convention ya IV ya Genève yo muri 1949 iteganya ko kwibasira abaturage b’abasivili ubahanira utarobanuye ingufu bamwe muri bo bashobora gutera ingabo muhanganye ari icyaha cy’intambara (war crime). Kwica abantu, kubatesha agaciro no kubicisha urubozo n’agashinyaguro, na byo ni ibyaha biteganywa n’ingingo ya 3 y’iyo convention. Ukeka se ko abashyizeho ayo mategeko ari ubujiji bafite bwo kuba batarasomye Vom Kriege? Ese Nyamwasa ugutuma ngo uvuge ibyo kandi yarize n'amategeko, yakwumvishije koko ko hari aho ibyo yakoze byemewe mu mategeko y'u Rwanda cyangwa amategeko mpuzamahanga?
Ibyo nabyo tuzabigarukaho twitonze nibiba ngombwa.
Condo muvandimwe,
Harya ngo abanyarwanda nibemere bayoboke ishyaka rishyizweho n'inkoramaraso Kayumba Nyamwasa, ngo nta banyapolitiki badafite ibiganza bijejeta amaraso u Rwanda rwabona? Ngo n'abatajejeta amaraso ni abanyabwoba? Ngo kandi n'abo biyita 'abaziranenge', bavuga ngo inkoramaraso nka Nyamwasa ntikwiriye kwishyira imbere muri politiki, uwabegereza Kagame n'ubutegetsi bwe babonerwa ibyaha nk'iby'ingurube...
Ngo wasanga bafite ibyaha nk'iby'ingurube?
Condo se uyobewe ko ibyaha birutanwa? Njye nibwira ko n'ubwo, wowe Condo, utari umuziranenge bwose, n'ubwo wowe Condo waba ufite ibyaha nk'iby'ingurube bwose, nshobora kwemeza ko utazwiho kuba ufite ibiganza bijejeta amaraso. Nta bantu nzi bataka bavuga ko wabiciye, nawe nturabyigamba, ubwo rero kugeza kuri uyu munsi ntubarwa mu bafite ibiganza bijejeta amaraso.
Kuki wakwiyemeza kurengera cyangwa kuvugira umuntu nka Nyamwasa uzwiho neza kuba afite ibiganza bijejeta amaraso?
Ikibabaje muri ibi, ni uko utanahakana ko Nyamwasa ajejeta amaraso, ahubwo ugasobanura ko byumvikana kuba yaramennye ayo maraso. Ngo ni strategie militaire ikoreshwa hose. Ngo Nyamwasa siwe mubi, si uwo kwamaganwa. Ngo ikigomba kwamaganwa ni intambara. Iyo ntambara se yashowe na nde? Abayishoye se ntibari biyemeje kumena amaraso.
Condo, ndumva nagusaba kutazongera kwitwaza intambara. Ngo nta kundi inkoramaraso uvugira yari kugenza uretse kumena amaraso kuko hari mu ntambara!
Nk'uko twabibonye, intambara zigira amategeko, kandi Nyamwasa yize amategeko mbere y'uko yiyemeza kujya kumena amaraso. Niba warabyibagiwe, Condo, amategeko y'intambara abuza kwica umuntu uwo ariwe wese mutarwana. Abuza kwica abasivili. Ntiwashorera abaturage uvanye mu ngo zabo no mu mirima, ubabwira ngo ugiye kubakoresha inama, wamara kubagwiza ukabica bose ukabamara ngo wari mu ntambara. Ibyo babyita crimes de guerre, na crimes contre l'humanite.
Mwitonde, Mushishoze...
Nkwibarize akandi kabazo Bwana Condo,
Ishyaka ryanyu RNC Ihuriro Nyarwanda ryateye ubu intambwe ikomeye yo kuvuganira ubu inkoramaraso nk'ukunguku kandi ritarajya ku butegetsi, ryazashobora rite gufata izo nkoramaraso ngo zishyikirizwe ubutabera riramutse rifashe ubutegetsi.
Biragaragaye neza ko Ishyaka ryanyu RNC ridashaka ko habaho ubutabera kuri bose. Aho kuvuganira inzirakarengane, ahubwo ribereyeho kuvuganira inkoramaraso zabatsembye.
Ku bwanjye, Ishyaka rishyira mu gaciro muri iki gihe:
- ryagombye kuvuga riti: nitujya ku butegetsi, tuzakora uko dushoboye kwose kugira ngo abiciwe n'ingabo z'inkotanyi kuva muri 1990 kugeza dufashe ubutegetsi, bose bazageza ibirego byabo mu nzego tuzashyiraho, tubijeje ubutabera budafifitse.
- ryagombye kuvuga riti: tuzakora ku buryo abakoze ibyaha ndengakamere batakurikiranywe kugeza ubu, byaba ibyaha by'intambara byaba ibyaha massacres de masse, crimes contre l'humanite, bakurikiranwa bagahanwa
- ryagombye gutangaza ko nta mbabazi zishobora gutangwa ku bantu bazaba bakurikiranyweho ibyaha biremereye nka massacres de masse, crimes contre l'humanite na crimes de guerre, mbere y'uko baburana mu nkiko zizabishingwa. Ibyo ni ukubera ahanini ko:
- - nta mbabazi zishobora guhabwa umuntu utarakoze icyaha
- - nta mbabazi zishobora guhabwa umuntu utaremeye icyaha
- - nta mbabazi zishobora guhabwa umuntu utaricujije icyaha
- - nta mbabazi zishobora guhabwa umuntu utarazisabye, nyuma yo kwemera icyaha no kucyicuza.
Ese, banyarwanda banyarwandakazi, muhereye kuri ibi ishyaka RNC Ihuriro Nyarwanda riduhishuriye mu ijwi rya Bwana Gervais Condo, murareba mugasanga mushobora kwizera ko iryo shyaka rizaharanira cyangwa rizashishikazwa ko abiciwe bose n'abambuwe ibyabo muri iyi myaka yose bazabona ubutabera bifuza?
Nimwe mushobora gusubiza icyo kibazo.
Banyarwanda banyarwandakazi, ibyo abababao batubwiye ntubihe agaciro kandi tubitekerezeho,uvugako mu Rwanda ntabanya politike bahari batakoze amaboko arabeshya ,ahubwo mumwirinde kuko imigambiye niyo kurwanya mumaguru mashya.ese uybewe ko INGABIRE arinziraka rengane nindekoko,uwo uvuga ibyo ,narebe Ignas MURWANASHYA ,arashinjwa iki?KAYUMBA na bandi bakoze nkibye muhaguruke tubarwnye kuko abanyrwanda dufite ikosa rwokureka umunyamakosa akagera kucyo yifuza,tukamuha numwanya wokugaragaza nogushyira ibikorwabye mubikorwa,.ni murebe nka Kagame akora ibishoboka byose akarwanya ubashaka gufasha urwanda mwicuraburindi bataratangira igikorwa.naho injiji nka KAYUMBA muzireke ese kuki atarwanyije Kagame hakirikare yaramuyobewe?abonye ububibwe aruko bashwanye munzira yokumara abanaburwanda. mbabajwe nuko hari abarinyuma yumuntu udafite icyo ashoboye nkakayumba.