Tega amatwi:
Tubatumiye mu misa yo kwibuka Bwana Marcel Pochet.
Kuli uyu wa gatandatu taliki ya 22/06/2013, imiryango Synergies africaines en Belgique asbl hamwe na SOS Rwanda-Burundi-Congo asbl ibatumiye mwese muli misa yo gushimira Imana no kwibuka umukambwe Marcel POCHET wavutse muli 1921 agatabaruka kuli taliki ya 18/01/2013.
Radio Ijwi Rya Rubanda izakulikirana iby’iyo mihango igomba gutangira saa saba na 45 isaha yo mu Bubiligi, muri Basilique nkuru y’i Koekelberg i Brusseli mu Bubiligi.
Misa ihumuje, abitabiliye iyo mihango bazakoranira muli Centre Communautaire Maritime ili ku muhanda witwa rue Vandenbogaerde n° 93 hafi ya metro Ribaucourt kuva saa cyenda n’igice.
Uku kwibuka uyu musaza POCHET kugamije:
- gushira mu buryo no mu kuli amateka y’u Rwanda n’akarere k’ibiyaga binini;
- gukangulira abantu bose bakunda Afurika gutekereza no kwemera kujya impaka ku byo batumvikanaho mu mahoro ;
- gushyikirana no gushaka inzira z’ubwiyunge bw’imilyango, abaturage n’ibihugu bituliye biyaga bibini.
- kuganira no kujya impaka ku kinyoma n’ukuli mu kibazo cy’u Rwanda, uko uwo musaza yacyumvaga, n’imbogamizi bifite ku mibanire y’abaturarwanda n’ubutabera mu Rwanda no mu mahanga.
Hazerekanywa uduce twa video za Pochet ndetse n’Ibyanditwe byakusanijwe n’uwo musaza bizamulikwa, ababishoboye bagure ibitabo bimaze gusohoka.
Muralitswe mwese.
Leave a Reply
You must be logged in to post a comment.