Tumenye Amateka y'Igihugu Cyacu
Twibuke Perezida wa mbere wa Republika y'u Rwanda, Nyakubahwa Mbonyumutwa Dominiko.
Mbonyumutwa Dominiko niwe muhutu wa mbere wategetse u Rwanda uko turuzi ubu mu mwaka w'1961, asimbuye uwari umwami Kigeri V Ndahindurwa.
Ko igihe yari umusushefu, Mbonyumutwa atari mu ishyaka MDR Parmehutu, akaba yararyinjiyemo gusa mu mwaka w'1960, ko atari afite uburambe ku burwanashyaka bw'ishyaka MDR Parmehutu, kuki ariwe waje gutangwa nk'umukandikda w'iryo shyaka agatorerwa kuba Perezida wa Repubulika ku tariki ya 28 Mutarama bamaze kwemeza kuvanaho Ingoma ya Cyami no kwemeza kugendera ku mitegekere ya Republika?
Mu ijambo Mbonyumutwa yavuze akimara gutorerwa kuba Perezida wa Republika, yarababwiye ati "Ndabyemeye, muzanderere". Iryo jambo ryerekana iki ku mwuka wariho icyo gihe n'ubwitange bw'impirimbanyi za demokarasi z'icyo gihe?
Nk'uko abatarihanganiraga gusangira ubutegetsi n'abahutu bahoze ari abagaragu babo bari barabibwiye abana babo muri za 64, Inyenzi zahindutse Inkotanyi zaje kwigarurira ubutegetsi bw'igihugu, ziza zifite umujinya w'umuranduranzuzi nk'uko disikuru z'umukuru wazo Kagame zibyerekana. Uretse no kwica abahutu umusubizo mu bugome burengeje ubwakoreshwaga na ba sekuru na ba sekuruza, zashyize mu bikorwa wa mugambi wo gushinyagurira inkwakuzi Mbonyumutwa yayoboye igihugu bwa mbere ingoma ya cyami na gihake ikimara kuvanwaho.
Igitangaje ariko kandi kibabaje, ni uko guverinoma yashinyaguriye Mbonyumutwa Dominiko igasenya imva ye ikajya kumwanika ku gasi yari iyobowe n'umuhutu witwa Makuza Bernard, akaba ari umuhungu bwite wa Makuza Anastase, umwe mu banyarwanda b'imena baharaniye demokarasi n'uburinganire mu Rwanda hamwe na ba Kayibanda n'uwo Perezida wa mbere w'u Rwanda Mbonyumutwa Dominiko. Amateka azatubwira neza ibirebana n'imyitwarire ya Makuza Bernard muri iki kibazo cyo gutesha agaciro no gushinyagurira impirimbanyi za demokarasi harimo Nyakubahwa Mbonyumutwa Dominiko.
Madamu Mukamugema Claire, umukobwa wa Dominiko Mbonyumutwa, aratubwira ayo mateka muri iki gice cya 5 cy'ikiganiro yagiranye na Radiyo Ijwi Rya Rubanda.
[catlist id=103 numberposts=10]
Leave a Reply
You must be logged in to post a comment.