Tumenye inzira n'imitekerereze y'intiti zacu.
Reka tuganire na Guillaume Murere, umuvandimwe wacu uharanira ubworoherane na demokarasi mu Rwanda.
Bwana Murere Guillaume ni umunyarwanda wakomeje kubabazwa cyane n'amahano yabereye mu Rwanda aturutse kuri politiki z'abatemera demokarasi zagiye zikurikirana zidashyira imbere inyungu n'ukwishyira ukizana bya buri munyarwanda.
Yagerageje uko ashoboye kwose kugira ngo agire uruhare mu mihindurire y'imitegekere y'igihugu cyacu. Yabaye inkomamashyi muri MRND, nyuma arwana ishyaka muri FPR-Inkotanyi, binaniranye agerageza gukorana na Bwana Yohani Batista Ndahindurwa wigeze kuba umwami w'u Rwanda Kigeri V, hanyuma ajya mu muryango w'impunzi FDLR, naho binaniranye ajya mu ishyaka CNR-Intwari ari naryo arimo ubu ngubu.
Radiyo Ijwi Rya Rubanda yashatse kumenya neza iyo nzira uwo mugabo Murere yanyuze, imitekerereze ye n'ukuntu, nyuma y'uko gushakisha kwe, abona ibibazo by'u Rwanda bishobora kuzabonerwa umuti uhamye kandi ubereye bose.
Bwana Murere Guillaume aratwibwira muri iki gice cya mbere cy'ikiganiro yagiranye na Radiyo Ijwi Rya Rubanda.
Leave a Reply
You must be logged in to post a comment.