Komera cyane Simeon,
Urakoze kumpa ijambo kuri Radio Ijwi Rya Rubanda.
Ndi impunzi y’umunyarwanda yahejwe mu gihugu cyayo, nkaba nitwa Ntakirutimana Venant. Ntuye hano ku mugabane w’Uburayi aho nageze nkubanutse mu nzira ndende kandi y’inzitane itagombaga kuzibagirana mu mateka y’u Rwanda.
Ndashaka kubanza gusuhuza abanyarwanda bose mpereye ku bari mugihugu, n'abari hanze yacyo.
Ndashaka gusuhuza by’umwihariko impunzi ziba muri Kongo Kinshasa, Congo Brazza-ville, izo muri Uganda, Zambiya, Malawi, Cameruni ndetse nkaba nsuhuza n’izindi mpunzi z’abanyarwanda zinyanyagiye hirya no hino ku isi.
Ikinteye gutelefona n’uko maze imyaka nkurikiranira hafi situation y’u Rwanda ndetse nkaba nkunze gukurikirana ibiganiro binyura hano kuri Radio Ijwi Rya Rubanda no kuri Radio Itahuka. Nkurikirana kandi n’ayandi makuru menshi yerekeye u Rwanda anyura mu binyamakuru bitandukanye, akaba ariyo mpamvu nikubise agashyi ngahitamo kuza gusangira ijambo n’abandi banyarwanda mbinyujije mu gutanga utu dutekerezo dukurikira:
- Ndahamya kandi sinshidikanya ko Leta ya Kigali itoteza ikanaryanisha abahutu n’abatutsi aho kubaha amahoro n’uburenganzira byabo. Abatwa bo siniriwe mbavuga kuko ibyabo biteye agahinda gakabije.
Kandi iyo mvuze Leta ya Kigali ntabwo mba nibagiwe Kayumba na Rudasingwa cyangwa se abashinze RNC kubera ko abo bagabo bari ku isonga mu bateguye amahano yagwiriye u Rwanda ku buryo numva ko batagombaga kugaruka muri politiki batarabanza kudusaba imbabazi no kwitaba inkiko bakisobanura ku byo bakoreye abaturage.
Kandi nawe Simeon nkurikije biriya Rudasingwa aherutse kukwandikira agira ati: "ihe amahoro turacyahari", aya magambo ya Rudasingwa nawe uyarebye neza aragaragaza ko batarahindura imikorere n’intego yabo bateguye yo koreka u Rwanda nk'uko twabibonye.Ndashaka gutobora ngashinja bidasubirwaho Leta ya Kigali kuba yarateguye kwica abahutu bose yabigambiriye kuva itera muri 90 kugeza uno munsi ndimo kuvuga ibi.
Ndashaka gushinja bidasubirwaho Leta ya Kigali kuba ariyo yateguye genocide yakorewe abatutsi muri 94, nkaba kandi nitandukanyije 100% nkanagaya abahutu cyane cyane Interahamwe batinyutse gutsemba abavandimwe b'abatutsi bishwe muri 94, bazira ubwoko bwabo.
Ibyo abo bicanyi b’abahutu n’abatutsi bakoze byaraduhekuye turabyamaganye ntibizasubire kandi bizahora bitubabaza igihe cyose tuzaba turi hano kw’isi. Gusa tuzakomeza no kwihangana kuko ibyabaye ntidushobora kubisubiza inyuma ariko ubuzima bwo buzakomeza.Abanyarwanda bamaze kwicwa bose uko bangana ndabunamiye kandi ndabasabiye ngo Imana izabahe iruhuko ridashira mu bwami bwayo.
Abo baziranenge bagiye tukibakunda kandi tuzakomeza kubakunda kugeza FPR itwishe cyangwa tukazira urw’ikirago kuko ubwo buryo bwombi bushoboka.Ikindi kandi: Ndasaba Leta ya Kigali guhagarika gukomeza kwica no gutoteza abanyarwanda kuko iyo mikorere maze kuvuga ntakintu kizima izageza kuri iyo leta uretse kuzahora ivumwa n’abo yahekuye nanjye ndimo.
(icyo cyari igitekerezo cyambere nashakaga kubagezaho). Murakoze
- Igitekerezo cya kabiri cyerekeranye n’amashyaka yo muri opposition akorera hanze y’urwanda:
Mbere na mbere ndashimira abashinze amashyaka mu buhungiro, kubera ko byerekana ko bahangayikishijwe n'ibibazo by'u Rwanda.
Ariko na none ntibyumvikana ukuntu abantu bari mu buhungiro batageze no kuri miliyoni bashinga amashyaka arenze 20? Bishatse kuvuga ko hari ibintu byinshi batumvikanaho kubera kwitana bamwana.
Iyo mikorere rero njyewe, nk’umuturage, mbona idahwitse ku buryo byadushimisha cyane abo banyamashyaka babashije gushyira hamwe aho kwitana bamwana no guterana amagambo.
Bose bavuga ko baharanira demokrasi no kubohoza cyangwa kuzana amahoro mu Rwanda bakarukura mu maboko ya systeme FPR. Ese bigenda bite ngo ntibashobore gukorana na FDLR ivuga ko ari Forces Democratiques de Liberation du Rwanda? Nkeka ko ariya mashyaka abayashinze baba bakorera inyungu zabo gusa. Kuko iyo ubirebye neza, ntabwo ayo mashyaka ashyira abaturage imbere, akaba ari nayo mpamvu natwe abaturage tutibona muri ayo mashyaka.
Rimwe na rimwe hari n'igihe nkeka ko bamwe batarwanya FPR ahubwo ari abo kujijisha abanyarwanda, maze FPR igakomeza kujujubya abanyarwanda harimo no kubamenera amaraso.
Leave a Reply
You must be logged in to post a comment.