Gahunda yo kuri uyu munsi twibukaho Kamarampaka yabaye ku tariki ya 25/9/61.
Tumaze iminsi dushyiraho kuri Radiyo Ijwi Rya Rubanda ibiganiro by'abaharanira igarurwa ry'ubwami mu Rwanda, bibumbiye mu Ihuriro ry'Inyabutatu Nyarwanda RPRK.
Hari benshi bari bafite amatsiko, bagira bati ese uwo mwami Kigeri wirukanywe mu Rwanda bakaba bashaka kumugarura nyuma y'imyaka 51, we azagira icyo atubwira ryari ngo tumwiyumvire?
None kuri uyu munsi twibukaho Kamarampaka yavanyeho ubwami burundu muri 61, Radiyo IRR irabamara amatsiko. Muze gutega amatwi umwami Kigeri V Ndahindurwa kuri uyu mugoroba mu ma saa 20h isaha y'i London, ni ukuvuga mu ma saa 21h isaha y'i Kigali.
Abatarashobora kutega amatwi icyo kiganiro kuri iyo saha, bashobora nabwo kugikurikira ejo mu ma saa saba z'ijoro no mu ma saa sita yo ku manywa, isaha y'i London.
Leave a Reply
You must be logged in to post a comment.