Muri disikuru yari yateguye yasomeye imbere y'abari mu nama nsobanuramatwara ya FDU-Inkingi na RNC yabereye i Buruseli ku taliki ya 31/03/2012, Bwana Theogene Rudasingwa yakoresheje imvugo itarashimishije bamwe. Umwe mu bandikiye Radiyo Ijwi Rya Rubanda yashatse ko commentaire ye tuyitangaza. Aragira ati:
Dore uko mbibona:
Imvugo ya RNC ko ari bo bazanye opposition igaragara nk'ubwirasi ku bantu bamaze imyaka irenze 15 baharanira icyahindura ubutegetsi bw'iK igali. None se RNC yatangiye Ingabire atari mu Rwanda akaza no kuhafungirwa? Ingabire se ni RNC? None se RNC yaje Mushayidi adahora yumvikana ku maradiyo agaragaza ibinyuranye n'iby'abashinze RNC bemeye igihe kinini? Mushayidi se yaba yarinjiye muri RNC itaravuka?
Imvugo ngo RNC niyo yahuje abahutu n'abatutsi na yo ivugwa n'abakuru ba RNC igaragara nko gutinyuka ugakabya.
Uti kubera iki?
None se muri 2001 Igihango kivuka, abo bo muri RNC si bo bashyizeho imbaraga ngo bagisenye? Icyo gihe se Kajeguhakwa, Nation Imbaga ndetse na ARENA ntibahuriye Badhonef ari abahutu n'abatutsi bagashinga Igihango?None se Ngarambe, Kamongi, Mushayidi, Karangwa, Ndahimana, Murwanashyaka, Kagiraneza, Alexis (Ejo Nzamera Nte) ntibahahuriye ari abahutu n'abatutsi bagashinga Igihango?
Ubu se ni nde wahakana ko n'ibivuka ubu ari uwo musingi bishingiraho? Ngarambe wo muri RNC ubu ngubu ayobewe abo bahuriye mu Budage koko?
Uretse n'ibyo, umuntu waba yarabaye i Buruseli kuva muri 2000 azi urwango rwari hagati y'abahutu n'abatutsi n'uburyo abanyapolitiki bagerageje kubegeranya kugeza n'ubu. N'ubwo FDU-Inkingi itarimo abatutsi benshi, ariko nta wakwibagirwa uburyo Madamu Ingabire yamaganaga bamwe muri iryo shyaka bahakanaga génocide yakorewe abatutsi bigatuma ndetse bamwe mu batutsi batungurwa n'uko ishyaka rikomoka kuri RDR ryayoborwa n'umuntu wemera ashinyitse génocide yakorewe abatutsi.
Ariko, abantu bo muri RNC bagomba kuba batanabanza kuraranganya amaso ngo barebe abo banabwira koko? Ubu ni bo bahuje abahutu n'abatutsi bari hanze? Ibyo ni nk'ibyo Kagame ahora avuga ko nta n'abatutsi bariho nta n'abahutu bariho mu Rwanda.
Ikindi cyambabaje ni ukumva Rudasingwa avuga ngo FPR yatoraguye Kanyarengwe? Akabivugira imbere y'imiryango y'abantu batabarika barimo na bene wabo wa Kanyarengwe ubwe. Niba se barajyanywe no kumutoragura, Kanyarengwe ko yemeye kunambana na bo akanagwa mu Rwanda, na we yaba yaribonaga nk'uwatoraguwe koko?
RNC igomba kuva kuri politiki ya FPR yo gufata abantu nka papier mouchoir ukoresha ukayijugunya. Igihe cy'abahutu cyangwa abatutsi b'ibikoresho cyararenze.
RNC igomba kumenya ko abanyarwanda abashinze RNC bazi i Rwanda mbere y'uko bahunga ubutegetsi bwa Kagame batandukanye n'abo basanze i Burayi, Amerika ndetse na Afrika; bazi ubwisanzure icyo ari cyo. Niba bibwira ko abahutu bo muri FDU-Inkingi ari ibikingirizo, abo bari kumwe muri RNC babizirikana! RNC na FPR ni mahwi kandi bararuhira ubusa abatokora ifuku, inkondo ni iya ya nkana.
Leave a Reply
You must be logged in to post a comment.