Jya kuri IJWI RYA RUBANDA
Nyabuneka, Ijwi Rya Rubanda ntiyemera abiyoberanya cyangwa batanga informations zitarizo kuri uru rubuga.

Umugore wa Kabuga Felisiyani aratakambira Kagame

Umugore wa Kabuga Felisiyani, Madamu Mukazitoni Kabuga Yozefina, yandikiye Perezida wa Leta y’Inkotanyi Kagame Paul amutakambira kandi amwibutsa ati: “ntabwo mwari mukwiye kwirengagiza ko umutungo w’umulyango utavogerwa“.
Dore ibaruwa yamwandikiye ku tariki ya 10/12/2013.

Kabuga Felicien

Kabuga Felisiyani

Buruseli, ku ya 10 Ukuboza 2013

Nyakubahwa Paul KAGAME
Perezida wa Repubulika y’Urwanda
Urugwiro Village
B.P. 15 Kigali – Rwanda

Impamvu : Gusaba gusubirana uburenganzira ku mitungo y’umulyango

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,

Nashakanye n’umugabo wanjye Félicien Kabuga mu w’1959, dusezerana ifatanya mitungo. Ibyo twagezeho, twabibonye bitugoye, abanyarwanda benshi barabizi twakoraga mu mucyo.

Mu w’1994, intambara yarabaye, umulyango wacu urahunga, imitungo yacu isigara mu gihugu. Nta munyarwanda utazi icyayi twali dutunze cyagemurwaga mu mahanga.

Amakonti yacu yose, imigabane mu ma sosiyete atandukanye, amazu n’ibindi. Ibyo byose byigaruriye na Leta kumwe n’abayitwikiriye. Ariko, ntabwo banyuzwe, baza no kurega umugabo wanjye ubujura kandi ibyo yashatse byose bitunzwe n’abatarabiruhiye.

Njye, mbona ko n’ibyo aregwa biterwa no kugira ngo bakomeze batunge imitungo ye nta nkomyi. Ibaruwa nandikiye Ministri w’Ubutegetsi bw’igihugu tariki 28/09/2004 irasobanura neza ukuntu abategetsi banyuranye batwizezaga ko icyemezo cyo kuyidusubiza cyafashwe.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mu minsi ishize, hasohowe itangazo rivuga ko imitungo yacu yose, yeguliwe Leta. Aliko, nkabamenyesha ko kuva mu w’1994 kugeza ubu, ali Leta yali iyifite yose.

Niba hari icyo murega umugabo wanjye, usibye ko nzi yuko arengana kandi akaba ari inyangamugayo, ntabwo mwari mukwiye kwirengagiza ko umutungo w’umulyango utavogerwa, kuko njye n’abana bacu tugomba kubaho, kandi amategeko aduha uburenganzira busesuye ku mitungo y’umulyango.

Mu wi 2003, abana bacu baje m’Urwanda kureba imitungo yabo. Nkuko mwari mwabibijeje igihe muhurira i Zurich mu Busuwisi, muri kumwe na Minisitiri Donald Kaberuka, Dr Emmanuel Ndahiro hamwe na Minisitiri Christophe Bazivamo, ko muzabasubiza imitungo y’umulyango wabo wa Kabuga. Nyamara ntabwo ari ko byagenze bagarutse amara masa.

Nagiraga ngo mbamenyeshe ko mwahungabanije uburenganzira bw’abana kimwe n’ubw’abategarugori kandi muvuga ko mwabateje imbere. Ese twe twabarirwa he ?

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ndabasaba gusuzumana ubwitonzi n’ubushishozi iyi baruwa kugira ngo jyewe n’abana bacu turenganurwe.

Joséphine MUKAZITONI KABUGA
Avenue d’Iéna, 13
1410 Waterloo – Belgique

Speak Your Mind

*