Kuri uyu wa kabiri tariki ya 07/02/2017, guhera saa 18h00 isaha y'i London, ni ukuvuga saa 20h00 isaha y'i Kigali, Radio Ijwi Rya Rubanda izagira Urubuga Rwa Twese EN DIRECT, aho abashaka gutanga ibitekerezo byabo bazahabwa ubwisanzure bwo kubitanga.
Umutumirwa:
Umutumirwa w'imena mu kiganiro-mpaka ni Umunyamakuru Bwana THARCISSE SEMANA. Ntiyashoboye kuboneka ubushize ariko noneho azaba ahari nta kabuza.
Ibizaganirwaho:
Tuzaganira ku nsanganyamatsiko Bwana Tharcisse Semana yise: PADIRI THOMAS NAHIMANA MU NDORERWAMO YA LETA YA OPOZISIYO MU BUHUNGIRO, duhereye ku byavuzwe kuri iyo theme mu kiganiro yagiranye na Madamu Saidati Mukakibibi hamwe na Jean Damascene Munyampeta akagitangaza kuri YouTube kuri 31/01/2017, ndetse no kuri za komanteri zatanzwe ku mbuga nkoranyambaga zigaya imikorere y'abo banyamakuru bombi.
Nk'uko bisanzwe, abifuza gutanga ibitekerezo byabo bazahamagare muri studio ya Radio Ijwi Rya Rubanda bakoresheje Skype (ijwiryarubanda) cyangwa Telefoni (+4420813344417 cyangwa +13303034200).
Abashaka gukurikira ikiganiro en direct bazakoresha ubu buryo butatu:
1) Kujya kuri ijwiryarubanda.com
2) Kujya kuri mixlr.com/ijwi-rya-rubanda
3) Gushyira Mixlr app muri telefoni yabo, bagashaka 'ijwi-rya-rubanda'.
Muratumiwe mwese abafite inyota yo kwungurana ibitekerezo ku nzira zikwiye kunyurwamo kugira ngo u Rwanda rugere ku mpinduka Abanyarwanda dukeneye.
Ijwi Rya Rubanda.