Inkotanyi zandika Inyenyerinews zikwiye kwikubita agashyi
Buri mwuga wose ugira deontologie. Ibyo kubibwira inkotanyi zandika ku Inyenyerinews bisa nk'aho ntacyo bizibwiye kuko byamaze kugaragara ko imikorere ya gikotanyi iruhije kuzivamo.
Ku tariki ya 30/01/2017, inkotanyi zandika Inyenyerinews zashyize ku rubuga rwazo inyandiko yitwa: "Ijwi Rya Rubanda rirasaba Padiri Thomas Nahimana kureka kudutobera", zibyandikaho nk'aho ari inkuru njye Simeon nabahaye kugira ngo bayitangaze kandi ari inkuru zateruye ku rubuga rw'Ijwi Rya Rubanda (ijwiryarubanda.com). Ibyo byongeye kwerekana bwa bushuma n'ijijisha biranga izo nkotanyi, n'iyo ziyambitse uruhu rw'abanyamakuru.
Izo nkotanyi zitagira urusoni ntiziyobewe ko iyo umuntu wese (nkantswe umunyamakuru) ashaka kugira icyo avuga cyangwa yandika ku nkuru yatangajwe ahandi agomba kuvuga aho yayikuye, kandi ko deontologie itemera ibyo gupfa guterura gusa inkuru y'undi ukanaga ku rubuga rwawe nk'aho ari inkuru wataye wowe ubwawe cyangwa wahawe na nyiri ukuyandika.
Ndagira rero ngo nsabe abasomyi b'Inyenyerinews gutoza inkotanyi zandika urwo rubuga kujya bubahiriza imigenzereze myiza igenga itangazamakuru, zikagerageza kureka ibyo gukora gikotanyi ngo ntacyo bizitwaye.
Ndasaba kandi inkotanyi zandika Inyenyerinews kuvana iriya nkuru yanjye ku rubuga rwazo, zashaka zigakora ku rubuga rwazo komanteri zifuza ku nkuru natangaje zitanga reference y'aho nayitangarije.
Inyandiko nigeze gusaba izo nkotanyi gutangaza muri Nzeri 93 ntizigeze ziyitangaza kandi yari droit de reponse (right of reply) yerekanaga ubutiriganya n'uburimanganye bw'inkotanyi Marara n'abo bakorana muri Inyenyerinews.
Sinshaka rero ko hagira abahera kubyo izi nkotanyi zatangaje bakabifata nk'aho njye nandika inkuru nkazoherereza Inyenyerinews ngo izitangaze nk'aho ndi umucorrespondant wayo.
Simeon.
Ijwi Rya Rubanda.
Leave a Reply
You must be logged in to post a comment.