Banyarwandakazi, banyarwanda, bavandimwe,
Uyu munsi nzinduwe no kubibutsa ibyo yenda namwe mukizirikana: Ntawe ukwiye gukangwa no kwumva ngo runaka yize ibi n'ibi.
Ngo runaka yize kaminuza, ngo runaka afite impamyamashuli y'ikirenga muri ibi n'ibi.
Ntimwabyiboneye se? Twarinze kugera aho tugeze ubu se u Rwanda rudafite abatindi mu mitwe biyitaga abanyabwenge n'impuguke ngo kuko bafite bene izo mpamyamashuri ngo zihanitse?
Reka none tuvuge ku birebana n'ubumenyi muby'amategeko.
Muyobewe se ko Inkoramaraso Nyamwasa nayo ngo ifite impamyamashuri ihanitse muby'amategeko. Yayagendeyeho ate? Byatugejeje ku ki?
Umujenosideri Gahima se ngo nawe ntiyaminuje muby'amategeko? Yayagendeyeho ate? Byatugejeje ku ki?
Hari n'abandi benshi bibyimbya bakarega imitsi bashaka mbere ya byose kutsindagira ko ngo bafite impamyabushobozi mu by'amategeko, ugasanga bashishikajwe no kwemeza abantu ko ibyo bavuze babivuze babizi neza kuko ngo ari abanyamategeko!
Oh la la!
Ibyo ni ubuhenda abana cyangwa ubushitura-abaswa.
Ntawari ukwiye kwongera gukangwa na bene abo bantu, abo aribo bose.
Bene abo, ikizamini cya mbere kibatsinda, ni icyo kujya imbere ya rubanda, bagasubiza mu magambo yumvikana no mu rurimi rwacu ku buryo bwumvikana ibyo tuba dushaka gusobanuza ku mpamvu abo biyita abanyamategeko batayasoma ngo bayumve cg bayasobanure kimwe.
Watekereje se ko inkotanyi Gahima yagiye kuri radio Itahuka ikitakuma ngo iravuga ku bya jenoside nk'umunyamategeko, noneho undi munyamategeko yakwerekana ko ibyo yavuze ari amateshwa, akaruca akarumira, akarigita mu mwobo aho kuza ngo ahagarare ku bitekerezo yari yatanze yirarira? Bene uwo muntu ni munyabwenge ki? Abemera ko abihererana abasesezamo ibyo atagira ubutwari bwo kuza gusobanura ku mugaragaro bo ni bantu ki?
Ibyo ariko si n'umwihariko w'inkotanyi gusa. Ni indwara ya benshi mu banyarwanda bahora birarira biyita ko ari abanyabwenge (usanga ubutitsa bavuza iya bahanda bashaka ko ngo babita intellectuels).
Watekereje se ko umuntu nka Maitre Twagiramungu Innocent yahora ajya imbere y'abantu yitakuma ngo ni impuguke mu by'amategeko, akitabira ibiganiro aho afata ijambo nk'umunyamategeko wakurikiraniye hafi iby'imanza z'abanyarwanda mu Rwanda na Arusha, hanyuma yasabwa kuza gusobanura ibitekerezo yatanze bigaragara ko hari aho binyuranye n'iby'izindi mpuguke mu by'amategeko, akihagika amatugunguru, akarigita mu mwobo?
Muti ese byagenze bite?
Muribuka ko nigeze kugirana ikiganiro na Profeseri Charles Kambanda ku birebana n'icyo abanyapolitiki, abanyamakuru na Loni bise jenoside mu Rwanda. Muri icyo kiganiro, yavuze ku buryo bwumvikana ukuntu urukiko rwa Arusha rwabuze ibimenyetso byerekana ko iyo jenoside yaba yarateguwe.
Nyuma naje kugirana ikindi kiganiro na Maitre Innocent Twagiramungu atugezaho uko abona bilan y'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha. Muri icyo kiganiro, nawe avuga nk'impuguke mu by'amategeko, yagaragaje ko yemera ko hashobora kubaho jenoside itateguwe.
Nyuma y'icyo kiganiro cya Maitre Innocent Twagiramungu, hari abanyarwanda batangiye kwibaza bati ese ko aba banyamategeko bombi bavuga ko ari impuguke bakaba batubwira ibintu bitandukanye ku birebana na planification ya jenoside, twe ubu twakwemera iki tukareka iki?
Dore bimwe mu byahererekanijwe kuri facebook nyuma y'ikiganiro cya Maitre Innocent Twagiramungu:
Kuri 24/11/2014, hari uwanditse kuri facebook wiyita ngo Butarekakuze Kcnbr agira ati:
Nyuma yo gukurikirana ikiganiro cy'abanyamategeko Prof.Kambanda Charles na Me Twagiramungu Innocent, ndahamya ko bateye urujijo mu bantu kandi bose bitwa ko ari impuguke mu mategeko.
Kambanda ati Plannification ni ikintu gikomeye cyane kugira ngo ubwicanyi bwitwe genocide.
Innocent we avuga ko kugira ngo ibyaha byitwe genocide, planification si ngombwa.
Ese uku guhushanya mu mvugo bihatse iki?
Basomye amategeko atandukanye se?
Kubera iyo impamvu ndasaba Siméon guhuza aba bagabo.
Murakoze.
Icyo gihe, Maitre Innocent Twagiramungu yahise amusubiza agira ati:
Komera Butarekakuze Kcnbr,
Igitekerezo cyawe ni cyiza ariko si ngombwa.
Niba wanyumvise neza, navuze amategeko "de lege lata" ni ukuvuga uko yubahirizwa ubu (Amasezerano ya Genève ku itsembabwoko), mvuga n'amategeko uko nyifuza mbaye umushingamategeko cyangwa nunganira abakora amasezerano nkayo uko byahinduka ( de lege ferenda).
Nasobanuye kandi aho planifcation isabwa byanze bikunze nko mu Bufaransa bitewe n'uko bo babyongeye mu matageko yabyo (extension de la convention de Genève).
Ibyo mwene wacu w'inkotanyi y'amarere Prof. Charles KAMBANDA avuga anakora mu rwego rw'ubushakashatsi ntabwo mbirwanya kandi ni umuganda ukomeye mu guteza imbere imivugururire y'amategeko nk'uko nabisobanuye mu kiganiro ariko nyine ntiwasaba umucamanza cyangwa se uwunganira uregwa kongeramo condition itariho.
Ntukeke ko abo bacamanza bose byabayobeye cyangwa se abavocats benshi baburaniye abaregwa, akazi kabo kari koroha cyane kubera ko urukiko rwemeje ko nta planification. Byari kuba bihagije ngo basabe ko abo baburanira babahanaguraho icyo cyaha, ariko kubera ko iyo condition itari ngombwa ntibabikoze.
Attention!!!!!!!!!!!
Ndumva nagerageje kugusobanurira.
Ndabizi ko la compréhension du droit international approfondi n'est pas facile ariko ndumva hari icyo iki gisobanuro cyakumarira kuri izo
mpungenge wari ufite.
Nkimara kubona iki gisubizo cya Maitre Innocent Twagiramungu, naramushatse, musobanurira ko numva byaba byiza ko we na Profeseri Kambanda bahurira mu kiganiro, bakadufasha gusobanukirwa kuri ibyo birebana na planification ya jenoside, kandi bakadusobanurira impamvu hari icyo kinyuranyo muri interpretation y'amategeko agenga ibyaha bya jenoside. Twumvikanye ko debat nk'iyo ngiyo ishobora kugira icyo imarira abanyarwanda banyotewe no gusobanukirwa urujijo ruri muri ziriya manza za jenoside bavuga ko itateguwe.
Icyo gihe yemeye ko nta kibazo afite na buhoro, ko yiteguye kugira ikiganiro-mpaka hamwe na Profeseri Kambanda kuri iyo ngingo irebana na planification ya jenoside.
Nashatse Profeseri Kambanda, mubaza niba ashobora kuboneka mu kiganiro-mpaka, arabyemera, avuga ko niba Maitre Twagiramungu aramutse abonetse n'uwo mugoroba twagirana icyo kiganiro.
Nongeye guhamagara Maitre Twagiramungu, ambwira ko adashobora kuboneka uwo mugoroba, ambwira ko ahitamo ko twakora icyo kiganiro ku cyumweru tariki ya 30/11 nyuma ya saa sita, ko azaba ahari kugera mu ma saa moya za nimugoroba.
Ubwo hari kuwa kabiri tariki ya 25/11.
Uwo munsi kuri 25/11, nahise nandikira Profeseri Kambanda ngira ngo mumenyeshe gahunda nari mpawe na Maitre Twagiramungu.
Namwandikiye ngira nti:
Muvandimwe Charles Kambanda,
Mukomere.
Innocent Twagiramungu yemeye ko mwampa ikiganiro mwembi, ariko ntashobora kuboneka none.
Ahitamo ku cyumweru nyuma ya saa sita isaha y'i London, kugeza muma 19h.
Uwo munsi uramutse utakubangamira wambwira, ugahitamo isaha ya nyuma ya saa sita ikubereye nkazamuteguza.
Uramutse utaboneka uwo munsi, wampa yenda izindi propositions nkazagerageza kureba niba yaboneka, uretse ko yambwiye ko byazamugora.
Nongeye kugushimira kubera ubwitange ufite mu gushaka gufasha abanyarwanda gufutura ibintu.
Imana ikomeze igufashe.
Kuwa gatanu tariki ya 28/11 mu gitondo, nyuma yo kubona igisubizo cya Kambanda kirebana n'igihe yabonekeraho, nandikiye Maitre Innocent Twagiramungu mugezaho gahunda y'ikiganiro:
Naramubwiye nti:
Komera Innocent,
Amaze kubona proposition yawe, Maitre Charles Kambanda yambwiye ko azaboneka KU CYUMWERU kuva saa 09:30 isaha y'i New York, ni ukuvuga saa 14:30 isaha y'i London cyangwa saa 15:30 isaha y'aho mu Bubiligi.
Nizere ko iyo saha ikikubereye.
Ni ah'icyo gihe rero.
Ushobora kumpa confirmation?
Umunsi mwiza kandi akazi keza.
Simeon.
Ijwi Rya Rubanda.
Uwo munsi kuwa gatanu 28/11 nyuma ya saa sita, natunguwe no kubona message Innocent Twagiramungu yanyandikiye kuri facebook avuga ko yisubiyeho, ko atakije muri icyo kiganiro.
Yanditse agira ati:
Bonsoir Siméon,
Je ne suis plus disposé à faire un débat sur ce sujet car scientifiquement je ne retire rien de l'exposé du droit international en vigueur et de la jurisprudence des tribunaux internationaux.
Pour respect des auditeurs et d'autres Netters qui nous suivent, et pour compléter mon intervention, j'ai publié l'étude scientifique faite par le revue Bruylant de droit international sur cette question.
Les plus curieux peuvent donc lire attentivement l'étude de cette revue que j'ai publiée â plusieurs endroits sur internet y compris sur la page facebook de la radio Ijwi rya Rubanda.
Vous informerez le Prof. Charles Kambanda de ce que ce débat n'aura pas lieu. Sorry! Merci pour la bonne compréhension.
Nkimara kubona iyo message yo kuri facebook, naramushubije nti:
Komera Innocent
Mfite utubazo 2:
1) Ubundi nshishikariza abanyarwanda tuganira kuganira no kwandikirana mu kinyarwanda kuko twese tuba tucyumva kandi ko biduha n'uburyo bwo guha agaciro ururimi rwacu. Kuki nkwandikira mu kinyarwanda ukansubiza mu gifaransa? Hari uburyo dushobora kwumvikana kujya tuvugana mu kinyarwanda igihe nta munyamahanga uturimo?
2) Ku birebana na biriya unyandikiye, ushaka kuvuga ko kubaza aba-experts mu by'amategeko uburyo babona ibintu mu kiganiro byaba ari uguta igihe, kandi nyine usanzwe wemera ko abo baba barize byinshi baba bashobora kumurikira abatarabonye igihe cyo gucukumbura? Ya aspect educatif twavuzeho se kandi nari nzi ko twemeranyaho yaba ishoboka ite niba duhunga debats?
Akandi navuga, ni uko n'iyo etude uvuze haruguru ushobora no kubona uburyo bwo gusobanurira abatwumva ibikubiyemo.
Ubusanzwe se ujya muri debat ari uko ibyo uvugaho ntahandi byaboneka?
Rwose urantunguye kandi urantangaje.
Innocent Twagiramungu yarashubije ati:
nta kibazo. Ni byiza kuvuga no kwandika mu kinyarwanda ngo kitaducika kubera igihe kinini mu mahanga kandi atari rwo rurimi dukoresha mu kazi.
Arongera ati:
Oya ntabwo ari uguhunga débat.
Nanjye naramubajije nti:
Ufite umwanya ngo tuvugane akanya gato?
Yaranshubije ati:
ndi ku muhanda ntaha. Dushobora kuvugana ejo nyuma ya saa sita.
Nanjye naramushubije nti:
Nugera mu rugo wambwira tukavuganaho akanya gato kuri iyi gahunda y'ikiganiro. Nk'uko nkubwiye, urantunguye kandi urantangaje. Ndagira ko tubivugeho gatoya.
Uze kumpa bip kuri uyu mugoroba.
Uwo mugoroba ntiyigeze ahamagara.
Ku munsi ukurikiraho kuwa gatandatu, twaje kuvugana kuri telefone, ngerageza kwumva impamvu nyazo zituma yisubiraho agahunga debat nk'iriya, ariko nta bisobanuro bifututse nashoboye kubona.
Nk'uko nabimubwiye ku buryo butaziguye, ibyo yakoze ni decevant. Biteye kwibaza ku bwoko bw'abanyabwenge dufite n'ikibashishikaje.
Ubundi yashoboraga kuvuga rugikubita ati siniteguye kubijyaho impaka, ariko ntabanze kujijisha ngo atume ntumira mugenzi we, kandi ngo yihe igihe cy'iminsi 5 yo kwitegura, nyuma ngo ashake kwihagararaho atanga impamvu zo kwishongora no kwipompa ngo:
Je ne suis plus disposé à faire un débat sur ce sujet car scientifiquement je ne retire rien de l'exposé du droit international en vigueur et de la jurisprudence des tribunaux internationaux.
Pour respect des auditeurs et d'autres Netters qui nous suivent, et pour compléter mon intervention, j'ai publié l'étude scientifique faite par le revue Bruylant de droit international sur cette question.
Les plus curieux peuvent donc lire attentivement l'étude de cette revue que j'ai publiée â plusieurs endroits sur internet y compris sur la page facebook de la radio Ijwi rya Rubanda.
Vous informerez le Prof. Charles Kambanda de ce que ce débat n'aura pas lieu. Sorry! Merci pour la bonne compréhension.
NB Iyo "etude scientifique avuga ngo yakozwe na revue Bruylant" ni inyandiko y'amapaje 42 yitwa LE CONCEPT DE GÉNOCIDE DANS LA JURISPRUDENCE DU TPIY : AVANCÉES ET AMBIGUÏTÉS yanditswe n'umunyaCanada witwa Nadine L.C. THWAITES (*), REVUE BELGE DE DROIT INTERNATIONAL, 1997/2 — Éditions BRUYLANT, Bruxelles.
Muzi igihe iyo article ya Nadine Thwaites yandikiwe? Mu mwaka w'1998. Uwo nyiri ukwandika iyo article yariyandikiye we ubwe rugikubita ati: Les données sont valables au premier avril 1998.
Ubu turi mu mwaka w'2014.
Muzi ibyo yandikagaho? Ku rukiko rureba ibya jenoside muri Yougoslavia.
Mbega impuguke itubwira ku bibazo byabyukijwe na jenoside nyarwanda!!!
Ngo: Je ne suis plus disposé à faire un débat sur ce sujet car scientifiquement je ne retire rien de l'exposé du droit international en vigueur et de la jurisprudence des tribunaux internationaux.
Mwe murumva icyo bishaka kuvuga? Reka nsubiremo, maze mutege amatwi neza.
Ngo: Je ne suis plus disposé à faire un débat sur ce sujet car scientifiquement je ne retire rien de l'exposé du droit international en vigueur et de la jurisprudence des tribunaux internationaux.
Mbega mbega!
Kugerekeranya ibigambo uruhuri, akibwira ko bihagije kugira ngo abantu bumve ko azi ibyo avuga! Biteye isoni n'agahinda.
Arongera ngo:
Pour respect des auditeurs et d'autres Netters qui nous suivent, et pour compléter mon intervention, j'ai publié l'étude scientifique faite par le revue Bruylant de droit international sur cette question.
Les plus curieux peuvent donc lire attentivement l'étude de cette revue que j'ai publiée â plusieurs endroits sur internet y compris sur la page facebook de la radio Ijwi rya Rubanda.
Iyo nta respect des auditeurs irimo na buhoro. Nicyo gituma nsanga umuntu nk'uyu utagirira respect les auditeurs ngo abasobanurire aho batanyuzwe, nawe nta respect ba auditeurs bakwiriye kumuha.
Ngo "j'ai publié l'étude scientifique faite par le revue Bruylant de droit international sur cette question.
Les plus curieux peuvent donc lire attentivement l'étude de cette revue ..."
Kujugunya aho reference y'inyandiko y'amapaje 42 ngo abafite amatsiko bazajye kuyireba, adashobora kuza ngo asobanurire abo ba 'auditeurs' avuga ko ashaka kwubaha ibyo bavuga batasobanukiwe mu kiganiro we ubwe yatanze, iyo si imikorere y'umuntu w'umunyabwenge, ni imikorere ndangabaswa.
Uwiyita umunyabwenge akagira ubwoba bwa debat muri domaine avuga ko azobereyemo, uwo aba ari rupigapiga. Uwo aba ari rushitura-abaswa. Mbene uwo ntaho aba agukinze.
Gutinya kwungura inama indi mpuguke, cyangwa gutinya ko n'indi mpuguke yakwereka aho wibeshye, si ubugabo na gato, si n'indangagaciro duteze mu bo rubanda yatanzeho byinshi kugira ngo bige ayo mashuri bita ay'ikirenga.
Kwirarira ukigira impuguke, ariko ugacunga buri gihe ko nta yindi mpuguke mwahurira mu kiganiro kugira ngo hatagibwa impaka maze abo wirariragaho bakaguhengereza mu bwonko bakamanjirwa, si byo duteze ku banyabwenge duhanze amaso. Si ibyo gushyigikirwa. Ni twe ubwacu, banyarwanda, tugomba guca ikintu cyose kigaragara ko ari malhonnetete intellectuelle.
Aho mariye kubona rero uyu uri mu biyita 'intellectuels integres' buri munsi atinya kujya muri debat igamije kumurikira rubanda kubyo isobanuza kandi avuga ko aribyo azobereyemo, nahise nongera kwibaza:
- aba banyabwenge dufite ni bantu ki? Ni abahashyi gusa? Cyangwa?
- aho imitungo ababyeyi n'igihugu babatanzeho ntiyaba iri mu yapfuye ubusa?
Ngo turi ba "intellectuels"! Yoooh.
Ngo turi ba "intellectuels integres"! Yooh. Wabonye he intellectuel integre udafite honnetete intellectuelle.
Ngo turi ba "professionnels"! Yooh.
Cyangwa ibyo byaba ari ibigambo gusa bakubita imbere y'abantu ngo bibakange bareke kubajonjora no kubasaba umusaruro ugaragara!
Ntihazagire rero abajya bakangwa na bene ibyo bigambo.
Akenshi uwitaka nk'uko aba afite inenge nyinshi ashaka guhisha inyuma y'ibyo bigambo.
Ubundi byaba byiza abantu baretse kwitaka no kwiha amazina aryoheye amatwi, bakareka ababona ibikorwa byabo n'ababazi neza akaba aribo babavuga uko bababona n'uko babazi.
Ni uko mbibona.
Inama nakubwira rero, muvandimwe wagize amahirwe yo kwiga amashuri menshi.
Icishe bugufi, ureke kwirarira cg kurimanganya kubera icyoba cy'uko byagaragara ko hari ibyo utazi. Ntawe uzakuveba ngo hari ibyo utazi cyangwa utaramenya, kuko ntawe umenya byose. Umunyabwenge yiga buri munsi, umunyabwenge akora ubushakashatsi buri munsi. Umunyabwenge ntaterwa ikimwaro n'uko hari ibyo atarasobanukirwa neza. Ahubwo yegera abandi agashakisha uburyo bwo kurushaho kubisobanukirwa.
Muvandimwe rero, wagize amahirwe yo kwiga amashuri menshi. Agaciro kawe ntikazagaragazwa no kwirarira cg kurimanganya. Ahubwo izo ngeso nizo zizagutamaza.
Rwose sinababeshya banyarwandakazi, banyarwanda.
Iyi myitwarire yarambabaje cyane kubera ko uwo muvandimwe wacu yari umwe mu bantu nari natangiye kwibwira ko ashobora kuba azi iyo ava n'iyo ajya, cyane cyane ko nibwiraga ko gutanga ibitekerezo bye kenshi mu rwego rwa Vepelex byatumye ajya ashaka igihe cyo kwihugura no gusuzumana ubwitonzi ibyo atangaza. Ariko ntiyatinye gushyira hasi estime yashoboraga kugirirwa n'abandi.
Birababaje.
Yatumye tumuhengereza mu bwonko, ahitamo kugaragaza kwa buriya buryo ko nta gaciro aha icyo bita 'honnetete intellectuelle', yerekana ko bwa buhuguke bwe muby'amategeko bushobora kugereranwa n'ubwa ba bandi navuzeho ngitangira.
Icyo nizera n'umutima wanjye wose, ni uko duhereye kuri etudes de cas nk'iyi ngiyi, twese ababishoboye twacika ku ngeso yo kurebana ku jisho no guhishira bagenzi bacu abo aribo bose bagaragaza malhonnetete intellectuelle. Bizabafasha kugorora no kwikosora, kandi nzi ko akari kera sosiyete nyarwanda izabyungukiramo byanze bikunze kubera ko izaba ifite impuguke nyazo zitandukanye n'indatamashuri dufite ubungubu.
Nizere ko ku bantu baharanira inyungu rusange, kubwizanya ukuri bitazica imitumirano.
Simeon.
Ijwi Rya Rubanda.
Leave a Reply
You must be logged in to post a comment.