Jya ku URUBUGA RWA TWESE
Nyabuneka, Ijwi Rya Rubanda ntiyemera abiyoberanya cyangwa batanga informations zitarizo kuri uru rubuga.

Vice-Chairman Bamara Prosper w’ishyaka PRM/MRP-Abasangizi arasaba ishyaka RNC kugaruka ku byo Condo Gervais yatangaje

Ese Umuntu yavuga iki ku magambo Condo Gervais aherutse gutangariza kuli radio-Itahuka ku italiki ya 12 kamena 2013?
Bamara Prosper

Bamara Prosper
PRM/RMP-Abasangizi.

Hari byinshi umuntu, yaba umuhutu cyangwa se umututsi, yakwibaza ku magambo Condo Gervais aherutse gutangariza kuli Radiyo-Itahuka ku itariki ya 12/06/2013. Aliko reka tuvuge kuli bike byibajijweho na benshi:
Kuki mu kiganiro umugabo Condo Gervais aherutse gutanga kuli Radio Itahuka usanga asa n’udashaka ko habaho impaka zubaka zihuriweho n’abanyarwanda bose?
Ese ubwo kwizeza ko mu ishyaka rye n’abo barifatanyije bagamije guha urubuga n’ubwisanzure abanyarwanda aho ntibyaba ali amareshyamugeni gusa?
Ibyo ishyaka rye ririmo byatanga icyizere aramutse agarutse ku byo yatangaje agahumuriza abantu aho kubajomba ibikwasi no kutifatanya n’abababajwe n’amateka mabi yituye ku gihugu cyacu, nk’uko byumvikaniye benshi.

Jye uko mbibona ni uku:

- Abatutsi barishwe bibabaza bose, ubushakashatsi burakorwa, inzego z’igihugu n’iz’impuzamahanga zibigiramo umwete ndetse zitangaza ko ubwicanyi bakorewe ali jenoside. Abatutsi n’abahutu babivuzeho rumwe kandi ababikoze bafatiwe ibyemezo bikwiye n’inkiko n’izindi nzego zibifitiye uburenganzira.

- Ku rundi ruhande abahutu nabo barishwe.
Igikenewe kuli ubu ni uko byakwemeranywaho na bose, hanyuma uko bizitwa no kumenya abazabibazwa kikazaba ikibazo cyazakulikiraho, inzego zibishinzwe z’igihugu n’iz’impuzamahanga zibinyujije mu nzira zikwiye. Aliko gushinyagura ngo abapfuye bagombaga kwicwa ngo ni strategie y’intambara byo si iby’i Rwanda. Nta strategie n’imwe yo gutanga abaturage ho igitambo ngo ni uko ubakekaho gutiza umwanzi umurindi! Ibyo nibyo abishe abatutsi bitwazaga ngo ni ukumara ibyitso. Mbese Condo Gervais arashaka kutwumvisha ko abaturage bakekwaho kuba ibyitso bagomba kwicwa byaba ngombwa na za kajugujugu zikiyambazwa!
Birababaje cyane kumva amagambo nk’aya ukayumva uri umunyarwanda kandi ukayumvana undi munyarwanda.

Dore ibikomere amagambo ya Condo ashobora gutuma biruhanya komorwa no gukira mu mitima y’abahutu biciwe ababo:
(1) agahinda ko kwicirwa abavandimwe cyangwa ababyeyi n’inshuti;
(2) agahinda ko kubona iryo yicwa risa n’irihakanwa na benshi bityo no guhozwa ntibibeho muli rusange;
(3) agahinda ko gukomatanywa n’inkoramaraso zishe abatutsi, amahanga akaba yagira ngo abahutu biciwe bo ntibakwiye gufatwa mu mugongo;
(4) igikomere cy’inyongera gitewe n’uko uwo mu bwoko bw’abahutu aliwe uvuga amagambo nk’ayongayo asa no kujomba umusumari cyangwa inkota mu bikomere bisanzwe birangaye kandi.

Birababaje rero kandi kubona hejuru y’ibyo byose, aya magambo agaragaramo kudaha agaciro andi mashyaka aharanira impinduka no kuvuga ibitari byo ku bushake, bishatse byafatwa nko kuyobya benshi (abanyarwanda). Kuvuga ngo ishyaka rimwe niryo mu mibereho yaryo hagaragaramo abatutsi n’abahutu, ko andi mashyaka nta batutsi afite, byo ni ikinyoma gikabije. None se ahubwo Ishyaka uyu mugabo azi ritabonekamo umututsi mu mashyaka atari mu runana (plateforme) n’irye ni ilihe ngo alitubwire? Ko ubanza nta na rimwe? Kandi n’iyo ryabaho byamusaba kugaragaza ko hari iryaheje abatutsi mu kuryinjiramo! Ikindi utaba muli bureau politique we ntiyaba no mu bayoboke ? Ubu se tuvuge ko azi ubwoko bw’abagize bureau politiques z’amashyaka aliho yose n’ubwoko bwa buli muyoboke w’ayo mashyaka?

Dore rero aho gushakira u Rwanda umukiro biruhanyirije ni aha!
Biruhanyirije mu kuba mu magambo y’abanyapolitiki bamwe na bamwe humvikanamo:
- Gushaka kwerekana ko abandi ba « opposants » ntacyo bari cyo, ko abanyabo ali bo gusa, kandi nta n’ishingiro na rito ibyo bavuga biba bifite.
- Guheza no gusebya abandi aho guhuriza hamwe!
- Kugaragaza nabi undi muli mu rugendo rumwe aho gufatanya no kwifatanya!
- Gushaka gutera ubwoba aho kwisunga!
Ubusanzwe ibi nibyo abaharanira impinduka tugaya FPR, none nduzi na Bwana Condo ariyo ntero asa n’utangiye gutera!
Twizere ko ibitugaragarira atari ko bimeze, ko ibyo twumvise atari byo yashakaga kuvuga cyangwa se atavugiraga ishyaka rye ryose, mbese ko azabisobanura neza bikumvikana mu mwimerere wabyo ! Naho ubundi ishyamba ntiryaba ari ryeru muli opposition. Kandi Ishyaka rye ntiyaba arihesha isura nziza na gato ku bw’amagambo nk’aya.
Gucikwa bibaho, niba yaracitswe ni amahoro. Aliko niba ataracitswe byo byaba biteye impungenge.
Ubundi n’uwashaka kugaragaza ko nyirabayazana atari umuyobozi w’Ishyaka rye cyangwa mugenzi we mu ishyaka, yabivuga ukundi atarinze kujya kuzura akaboze ngo atoneke ibikomere, ajombe n’ibisebe by’abibabariye.

Ubu ndiho ndatekereza nk’uwakwihandagaza akavuga ko jenoside yakorewe abatutsi atari icyaha kigomba guhama abayikoze, ko atari ikintu kibi ahubwo kwicwa kwabo byari strategie ya ngombwa kandi yumvikana, ko n’uwagira intwaro na kajugujugu z’intambara wese nta kindi yari kuzimaza uretse kubica, akabivugira kuli radio yumvwa na benshi, nkibaza niba byatworohera twe ababuze abacu muli iyo jenoside (ndavuga abatutsi twabuze imiryango muli jenoside) twabyihanganira cyangwa se niba twamufata dute? Noneho abaye ari umututsi nawe ufite abe bishwe nibaza uko byamera mu mitima yacu!
Ngaha aho mpera nibaza amagambo ya Bwana Condo ibyayo cyane cyane uko abahutu biciwe bayafata bikantera kugira impungenge nyinshi zivanze n’agahinda ko kumva ko kubabazwa kw’abanyarwanda bitaragira iherezo.
Ibyo avuga byatuma n’ubwiyunge nyabwo budindizwa cyane hagati y’abanyarwanda bagiriwe nabi ku mpande zose, n’abagiye babagirira nabi. Arihandagaza akavuga ko umuntu uyu n’uyu n’iyo yaba ari umunyabyaha ngo kuko gufungwa kwe bitakemura ikibazo cy’abanyarwanda bityo guhanwa kwe ntibikwiye? Akongera agashinja abantu bataregwa ibyaha ngo uwabashyira ubutabera bw’Urwanda basanganwa amafuti nk’ay’ingurube, ubwo avuga abaharanira impinduka bagenzi be n’abandi? Iyi mvugo ntikwiye.

Niba kiriya gikorwa cyo kwica abahutu gishobora kwihakanwa na FPR nk’ishyaka kuko byavugwa ko bitari muli programu politiki yayo, ntibibe byarigeze bikomozwaho na radiyo Muhabura cyangwa se ubundi buryo mu ijwi ry’Ishyaka FPR ku mugaragaro, aha ho nshobora kubyumva abivuze atya, aliko nkongeraho ko ubucamanza butabera bukenewe kugira ngo bucukumbure butumenyere niba aliko byifashe koko, mu kwirinda gukora akazi k’inkiko. Gusa icyo gikorwa bishobora kutoroha ko cyakwihakanwa n’ingabo bivugwa ko zirimo ababikoze! Keretse nibigaragazwa ukundi mu buryo bwumvikana.
Ingabo nazo uroye biragoye kuzicira urubanza nk’ingabo z’igihugu, ibi bishobora guhinduka gukeka no gushinja « individus/individuals » bo muli zo bagomba kubazwa ibyo bakoze, atari bose (ababikoze bashobora kuba bake cyangwa se benshi). Bwana Condo yenda yari kubivuga atya, noneho akazagerageza kwerekana ko kanaka cyangwa kanaka bataboneka mu barebwa n’icyo gikorwa ku rwego rwo gutuma cyarabayeho. Reka twoye kumuvugira kuko yabivuze uko abyemera cyangwa se uko abyumva. Aha ntitunahatinde kuko inzego zibishinzwe n’inkiko zizagira igihe cyazo cyo kubireba neza no kubifataho umwanzuro.

Ku bijyanye na Kayumba Nyamwasa, icyo jye ku bwanjye nemera ni uko uyu mugabo, nk’umunyarwanda, yemerewe gukora politiki rwose nk’abandi bose, kuko nta rubanza tuzi rubimubuza yari yacirwa n’inkiko zikorera mu bwisanzure. Ibyo avugwaho kugeza uyu munsi ni ibyo akekwaho, ukuri kwabyo kukaba kuzagaragazwa n’inkiko.
Aliko kuba umuntu yahagarara ku maguru yombi akanavugisha amatama yombi ko kwicwa kw’abanyagihugu byari byiza nka strategie y’urugamba, birababaje cyane ku bantu babuze ababo. Ngo ni ugukuraho aho umwanzi yavanaga ingufu hose harya? Uwabivuze arasa n’ushaka kuvuga ko kwica abaturage bishobora kuba ngombwa kugira ngo utsinde umwanzi rero? Ibi ntibikwiye kuvugwa n’umunyapolitiki wifuza kugaragaza ko arwanya ingoma y’igitugu n’ihutazwa rya rubanda, kandi akabikora mu magambo asa n’arimo iterabwoba no gusuzugura benshi, yewe mu cyo umuntu yakwita kwishongora cyangwa se gushinyagura.

Nk’umwanzuro rero, navuga ko abanyarwanda bakwiye guhumurizwa aho kujombwa imisumali mu bisebe byabashegeshe, bakwiye kwigishwa ubworoherane aho kwigishwa ko abandi ali babi cyangwa se ko ali injiji zitazi ibintu uko byagenze, bakwiye gutozwa ubusabanyamitima, bakigishwa ibyiza bikubiye mu kugira ubwuzuzanye (complementarité/complementariness) aho gushaka kwerekana ko abandi nta byabo uretse ba nyirukwivuga bonyine, abanyarwanda kandi bakeneye gutozwa kwakira amateka no kuyemera kabone n’iyo byasaba kwemera ko uwabo hari inzira y’igenzurwa agomba kunyuzwamo kugira ngo niba ari umwere azahabwe ubutabera akwiye, kandi niba atariko bimeze abandi nabo bahabwe ubutabera bakwiye.

Ikindi ntarangiza ntavuzeho, ni uko ijambo guhirika ubutegetsi, guhirima kw’ubutegetsi numvise n’uyu mugabo Condo akoresha, tugomba kurirenga tukaba twavuga kubuhindura, ihinduka ryabwo / guhinduka kwabwo / gusimburwa kwabwo (transformation / remplacement). Guhirika no kwica uvuyeho n’ishyaka rivuyeho ni bimwe mu byo jye ngaya MDR-Parmehutu, MRND ndetse na FPR-Inkotanyi. Ntibikongere, ukuweho najye ajya mu bandi aho kwicwa ngo n’ishyaka rye ryicwe. Iryo shyaka rivuyeho naryo nirijye mu yandi ryikwicwa cyangwa se ngo rihutazwe. Maze nyuma y’impinduka, niba uvuyeho cyangwa se ishyaka livuyeho hali ibyaha bikomeye cyangwa se byoroshye bakekwaho, bashyikirizwe ubutabera, bacirwe urubanza mu mucyo, urukiko rwonyine abe ari rwo rushobora kubafatira umwanzuro. Urukiko rwemeje ko ishyaka ili n’ili ryaba ilivuyeho cyangwa se irindi rigomba guseswa, icyo gihe biba bigaragarira bose ko byakurikije icyemezo cy’abacamanza ku mpammvu bagaragaje. Ibi kandi ntibireba uwavuyeho gusa, ahubwo bireba n’abandi bose.

Ndangije kandi menyesha Bwana Condo nubaha nk’uko nubaha abanyapolitiki bose cyane abaharanira gushakira abanyarwanda inzira yo gutuma habaho impinduka nziza mu miyoborere y’igihugu (n’ubwo we ubwe tutaziranye by’umwihariko), ko iyi nyandiko itagamije kugaya uburyo abona ibibazo, ahubwo ali uburyo bwo gusangira imyumvire, uburyo bwo kumugaragariza ibyo tutabona kimwe, no gufatanya n’abandi banyarwanda gutekerereza hamwe uko igihugu cyacu cyagezwa ku miyoborere myiza. Haba hari aho twibeshye cyangwa twafashe ibintu uko bitari, hakabaho kugororana mu bwubahane, kuko alicyo abanyarwanda dukeneye.

Mbaye mbashimiye mwese abafashe umwanya wo gusoma iki gitekerezo, kandi niba hali uwifuza ko twakiganiraho rwose ikaze mu ituze.

Prosper Bamara
Vice Chairman – Umutekano
PRM/MRP-Abasangizi

[byasohotse kuri TheRwandan ku tariki ya 02/07/2013]

Speak Your Mind

s2Member®
Privacy Policy - Terms and Conditions - ALL RIGHTS RESERVED.