Mu nama y'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika (OUA) yabereye Addis-Ababa, havuzwe ikibazo cyo kugarura amahoro mu karere k'ibiyaga bigali,karimo Congo, Rwanda na Uganda.
Ibyo bihugu uko ari bitatu byazahajwe n'intambara z'urudaca, zituma hakomeza kubaho impunzi zituruka muri ibyo bihugu zibunga hirya no hino ku isi.
Buri gihugu muri ibyo uko ari bitatu gihanganye nibura n'umutwe w'inyeshyamba wafashe intwaro uharanira ko ibintu byahinduka mu gihugu abawushinze baturukamo. Congo ihanganye n'umutwe M23, Uganda ihanganye na ADF-NALU, u Rwanda ruhanganye na FDLR (Forces Democratiques de Liberation du Rwanda).
Muri iyo nama ya 26 y'abakuru b'ibihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika (OUA), Perezida wa Tanzania, Bwana Jakaya Kikwete yatangaje ko kugira ngo amahoro ashobore kugaruka muri kariya karere k'ibiyaga bigali, abategetsi ba buri gihugu muri biriya uko ari bitatu bagomba kugirana imishyikirano n'imitwe bahanganye nayo.
Kuri we, birakwiye kandi biratunganye ko Leta ya Congo igirana imishyikirano na M23, ko Leta ya Museveni igirana imishyikirano na ADF-NALU, ko Leta y'Inkotanyi igirana imishyikirano na FDLR.
Si Perezida Kikwete ubitekereza gutyo gusa, kuko hari benshi bashyigikiye ubwo buryo bwo kubonera igisubizo gihamye ibibazo by'intambara z'urudaca zo muri kariya karere.
Muri iyo nama y'Addis Abeba, Perezida Kagame yari ahari, ariko yarashinyirije, ashinga iryinyo ku rindi nk'uko abivuga, ntiyagira icyo avuga kuri iyo nzira y'amahoro yatanzwe na Perezida Jakaya Kikwete.
Nyamara nyuma y'aho, Leta ye, mu ijwi rya Ministiri w'Ububanyi n'Amahanga Mushikiwabo Louise, yaje gutangaza ko yamaganye icyo gitekerezo cyo kugirana imishyikirano na FDLR. Yunganiwe kandi aracyunganirwa n'izindi nkotanyi n'abambari bazo bari mu nzego zinyuranye z'ubutegetsi n'iz'imiryango y'abagendera cyangwa abarira ku ngengabitekerezo ya FPR-Inkotanyi.
Bimwe mu byo dukwiriye kwibaza muri iki gihe ni ibi:
- Ese koko Leta y'Inkotanyi yagombye kugirana imishyikirano n'impunzi zibumbiye muri FDLR?
- Impamvu Leta y'Inkotanyi itanga zo kudashyikirana n'impunzi ni izihe?
- Impamvu Leta y'Inkotanyi itanga zo kudashyikirana na FDLR ni izihe?
- Ese ubundi Leta y'Inkotanyi yakiriye ba Rwarakabije bari abayobozi ba FDLR itaragiranye nabo imishyikirano?
- Ese ubundi Leta y'Inkotanyi icyo yanga ni ugushyikirana na FDLR, cyangwa ni ugushyikirana n'abantu bari organises abo aribo bose?
- Ese ubundi hari igihe Inkotanyi zigeze koko zishaka cyangwa zemera kugira abo zishyikirana nazo, uretse igihe zari zifite ingufu nke mbere ya 94, zishaka gusunika iminsi no kurangaza kugira ngo zigere ku mugambi wazo wo gufata ubutegetsi ku ngufu?
- Aho icyo Inkotanyi zishyira imbere si ukureshya abantu ku giti cyabo aho gushaka kwumvikana na groupes z'abanyarwanda bashyize hamwe.
- Hagomba iki kugira ngo Inkotanyi zizagere aho zishyire amagambo "ibiganiro" n'"imishyikirano" muyo ziha agaciro?
- Ese ubundi FDLR yo irihe? Iteganya ite se kugira ubushobozi bwatuma Leta y'Inkotanyi iyobowe na Kagame ariyo itangira gusaba gushyikirana nayo?
- Izindi mpunzi zitari muri FDLR zo se zirihe? Ziteganya zite se kugira ubushobozi bwatuma Leta y'Inkotanyi iyobowe na Kagame ariyo itera hejuru gusaba gushyikirana nazo?
Mu mwanya w'URUBUGA RWA TWESE rwo kuri uyu mugoroba, turasaba ababishobora bose kuza kwifatanya na Padiri Tomasi Nahimana uyobora ishyaka Ishema ry'U Rwanda, tukungurana ibitekerezo kuri icyo kibazo cy'imishyikirano hagati ya Leta y'Inkotanyi n'abayirwanya.
Leave a Reply
You must be logged in to post a comment.